Umukino wagombaga guhuza AS Kigali na KCCA wasubitswe

Umukino wagombaga guhuza As Kigali yo mu Rwanda na KCCA FC yo muri Uganda mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo wasubitswe nyuma y’aho KCCA ibuze umubare w’abakinnyi bemewe ku mukino.

Amahirwe ya AS Kigali yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho yiyongereye nyuma y'uko KCCA itewe mpaga
Amahirwe ya AS Kigali yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho yiyongereye nyuma y’uko KCCA itewe mpaga

Ni umukino wagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2020 saa cyenda kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Itegeko rya CAF ruvuga iki muri ibi bihe bya COVID-19?

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) iteganya ko ikipe igomba gukina amarushanwa ya CAF igomba kuba ifite abakinnyi 15 barimo n’abanyezamu , bivuze abakinnyi 11 n’abasimbura bane. Iyo uyu mubare ikipe iwubuze iterwa mpaga n’ibitego bibiri.

Ikipe ya KCCA yaje mu Rwanda ifite abakinnyi 15, igeze mu Rwanda bapimwa COVID-19 basanga umukinnyi umwe yaranduye basigara ari 14. Nyuma y’imyitozo yakoze ku wa Kabiri tariki ya 22 kuri Sidate ya Kigali, ibindi bisubizo byagaragaje undi mukinnyi wayo wanduye basigara ari 13 bivuze ko batari bemerewe gukina uyu mukino.

As Kigali yakiriye ite iyi mpaga?

Mu kiganiro yagiranye na KT Sports cya KT Radio cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2020, Umunyamabanga wa As Kigali Gasana Francis yavuze ko bashakaga gukina . Yagize ati "Twashakaga gukina uyu mukino kuko twari dufite amakuru yabo ahagije ko nta bakinnyi bafite twifuza kubatsinda ibitego byinshi. Ariko umukino uwubara ifirimbi irangiye twakiriye ibyo twabonye. Turasabwa gutsinda ibitego byinshi Uganda kugira ngo dukomeze"

Ku isomo bakuye muri iki kibazo cya KCCA, Umunyamabanga wa As Kigali yavuze ko bagomba kujyana abakinnyi benshi. Yagize ati "Twize ko tugomba kurinda abakinnyi bacu kudasohoka, kugenda kare kandi tukajyana abakinnyi benshi ku buryo tutazahura n’iki kibazo."

As Kigali izakina umukino wo kwishyura ku wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021 ikaba isabwa kunganya gusa cyangwa kudatsindwa ibitego birenze kimwe igahita igera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma cy’amatsinda ya Confederation Cup.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka