Umukino wagombaga guhuza APR na MUKURA wakuweho

Umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiona wagombaga guhuza APR Fc na MUKURA kuri uyu wa Gatandatu wamaze gusubikwa

Nyuma y’ubwumvikane hagati y’amkipe yombi ndetse bakanabyemererwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, umukino wagombaga guhuza aya makipe wamaze gusubikwa.

APR na Mukura zizsobanura nyuma y'imikino mpuzamahanga
APR na Mukura zizsobanura nyuma y’imikino mpuzamahanga

Gusubikwa k’uyu mukino kwatewe no kuba aya makipe yombi ari mu mikino mpuzamahanga, aho ikipe ya Mukura yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ivuye muri Afurika y’Epfo, mu gihe APR FC yo izerekeza muri Tunisia mu mpera z’iki Cyumweru.

APR FC igomba kujya kwishyura Club Africain muri Tunisia
APR FC igomba kujya kwishyura Club Africain muri Tunisia
MUKURA VS ifite umukino wo kwishyura uzabera i Huye mu cyumweru gitaha
MUKURA VS ifite umukino wo kwishyura uzabera i Huye mu cyumweru gitaha

Indi mikino ya Shampiona irakomeza nk’uko yari iteganyijwe

Kuri uyu wa Kane tariki 29/11/2018

Bugesera FC vs Gicumbi FC (Nyamata)
Musanze vs Amagaju FC (Ubworoherane)
AS Kigali vs Sunrise FC (Stade de Kigali)

Ku wa Gatanu tariki 30/11/2018

Kirehe FC vs Police FC (Nyakarambi)
Marines FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)

Ku wa Gatandatu tariki 01/12/2018

Etincelles FC vs AS Muhanga (Stade Umuganda)

Ku Cyumweru tariki 02/12/2018

SC Kiyovu vs Rayon Sports (Stade de Kigali)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega imibare icuramye weeee. Ni muri Afrika koko. AHUBWO BAKAGOMBYE GUHURA BIKABAFASHA GUKORA IMYITOZO MYIZA YAZABAFASHA GUTSINDA. IYO MATCH BASUBITSE IRUTA KWIRIRWA BIRUKANKA MU KIBUKA NTA GUGANGANA GUHARI.
FERWAFA nayo aho kubagira inama ngo bakine NONE YABEMEREYE NGO BO GUKINA IYO MATCH.
Umubyeyigito.com gusa

ahahaha yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka