Umukino wa Zambia na Comores uzasifurwa n’abanyarwanda

Mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire , abanyarwanda batatu bahawe kuzasifura umukino wa Zambia n’ibirwa bya Comores.

Muri iki Cyumweru twatangiye ni bwo hatangira urugendo rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka wa 2023, aho abasifuzi b’abanyarwanda bari mu bagiriwe icyizere cyo gusifura iyi mikino.

Uwikunda Samuel ni we uzayobora uyu mukino
Uwikunda Samuel ni we uzayobora uyu mukino

Muri iyi mikino, umukino uzahuza ikipe y’igihugu ya Zambia n’ibirwa bya Comores binaheruka mu gikombe cya Afurika uzaba tariki 07/06/2022 kuri Stade izwi ku izina rya Lusaka Heroes National Stadium.

Uyu mukino wahawe abakinnyi b’abanyarwanda bazaba bayobowe na Samuel Uwikunda uzaba ari umusifuzi wo hagati, akazafashwa na Mutuyimana Dieudonné ndetse na Bwiriza Raymond Nonati bazasifura ku ruhande (Assistant referees).

Mutuyimana Dieudonné azasifura ku ruhande
Mutuyimana Dieudonné azasifura ku ruhande

Aba basifuzi uko ari batatu baherukaga no gusifura umukino mpuzamahanga wa CAF Confederation Cup wahuje ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisia na Pyramids FC yo mu Misiri, umukino wabaye wabaye 13 Werurwe 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka