Umukino wa Rayon Sports na APR FC mu mateka y’imikino yinjije akayabo

Umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje Rayon Sports na APR FC, winjije arenga Miliyoni 50 Frws

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade Amahoro, aho kwinjira aha make byari ibihumbo bibiri.

Nk’uko tubikesha ikipe ya Rayon Sports, muri uyu mukino Rayon Sports yinjije 50, 600, 000 Frws, uyu ukaba ari wo mukino waba winjije amafaranga menshi mu mikino yabereye mu Rwanda.

Indi mikino yinjije amafaranga menshi mu Rwanda

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wahuje Rayon Sports na APR FC taliki 04 Nyakanga 2016 miliyoni 37 n’ibihumbi 993, uyu mukino Rayon Sports nabwo yatsinze APR FC igitego 1-0.

Undi mukino wahuje Ghana n’Amavubi taliki 05 Nzeli 2015 winjije miliyoni 40 nabwo tike ya make ari ibihumbi bibiri, icyo gihe yatsinze Amavubi igitego 1-0.

Undi mukino kandi winjije menshi ni uwahuje Amavubi na RDC muri ¼ cya CHAN 2016 wabonetsemo miliyoni 36 n’ibihumbi 700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

N’ubundi Umupira winjiza amafaranga menshi cyane kandi ugakiza cyane abakinnyi.Urugero,baliya ba Messi na Ronaldo,buri wese ku kwezi yinjiza amafaranga yahemba Presidents bose bo ku isi. Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 21-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka