Umukino wa Police na APR FC washyizwe kuri Kigali Pelé Stadium

Umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wagombaga guhuza ikipe ya Police FC na APR FC i Bugesera, wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryatangaje ko habaye impinduka ku ngengabihe ya shampiyona yaherukaga gusohoka.

Impinduka yabaye ni umukino ikipe ya Police FC izakiramo APR FC wagombaga kubera i Bugesera, ukaba wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/04/2023.

Uyu mukino wahinduriwe ikibuga nyuma y’ubusabe bw’ikipe ya Police FC ubusanzwe yajyaga yakirira imikino yayo i Muhanga ariko iza kumenyeshwa ko uyu mukino uzabera i Bugesera, ariko iyi kipe iza gusaba ko bihinduka.

Uyu mukino ugiye kuba umukino wa mbere wa shampiyona ubereye kuri iyi Stade kuva ikibuga cyavugururwa igahabwa n’izina rishya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka