Umukino wa Mukura na Etincelles wari wegejwe imbere urasubitswe

Nyuma y’uko umukino wa Mukura na Etincelles wari uteganyijwe kubera kuri stade Huye sa cyenda n’igice zo kuri uyu wa gatandatu ushyizwe saa kumi n’imwe kubera ibiza Etincelles yahuye nabyo mu nzira zigana i Huye bikagaragara ko iri bukererwe, uyu mukino umaze gusubikwa.

Mukura na Etincelles byari gukinira muri Stade Huye ariko ntibigikinnye kubera gahunda zo kwibuka mu Murenge wa Ngoma
Mukura na Etincelles byari gukinira muri Stade Huye ariko ntibigikinnye kubera gahunda zo kwibuka mu Murenge wa Ngoma

Uyu mupira wari wabanje kwegezwa imbere, Ubuyobozi bw’Ikipe ya Mukura butangaje ko impamvu y’iri subikwa, itewe n’uko amasaha wari wimuriweho ahuriranye n’amasaha y’ijoro ry’ikiriyo ryo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ngoma Stade ya Huye iherereyemo.

Ubuyobozi bwa Mukura ngo buboneyeho gusaba abakunzi bayo kuza kwifatanya n’abatuye umurenge wa Ngoma muri icyo gikorwa cyo Kwibuka, Bakazamenyeshwa vuba umunsi uwo mukino uzaberabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka