Umukino wa Interforce na AS Muhanga wasubitswe, Rwamagana yajuriye isaba kurenganurwa

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya AS Muhanga na Interforce muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri umaze gusubikwa kubera ubujurire bwatanzwe n’ikipe ya Rwamagana City

Kuri uyu wa Kabri ni bwo hagombaga kuba imikino ibanza ya ½ muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru, ni nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere FERWAFA yari yatangaje ko Rwamagana City isezerewe kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Mbanze Joshua uri iburyo wambaye igitambaro cy'ubu kapiteni ni we bivugwa ko yakinnye afite amakarita atatu y'umuhondo
Mbanze Joshua uri iburyo wambaye igitambaro cy’ubu kapiteni ni we bivugwa ko yakinnye afite amakarita atatu y’umuhondo

Ferwafa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ibikubiye mu ibaruwa bandikiye amakipe bayamenyesha umwanzuro wa Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri Ferwafa, ubutumwa bugira buti:

“Nyuma yaho AS MUHANGA ireze RWAMAGANA CITY FC ko yakinishije umukinnyi witwa MBANZA Joshua warufite amakarita atatu y’umuhondo atamwemerera gukina umukino ubanza wahuje ayo makipe yombi muri 1/4 cya shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu Bagabo tariki ya 04/06/2022.”

“Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 13/06/2022 mu rwego rwo kwemeza ibyavuye muri uwo mukino (Homologation des resultats) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 38 y’amabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA”

“Nyuma yo gusuzuma raporo z’abasifuzi ku mikino uwo mukinnyi yagiye akina yasanze uwo mukinnyi yarabonye amakarita mu mikino ikurikira :

1.Rwamagana City FC vs Amagaju FC tariki ya 30/10/2022: umukinnyi yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 90+2 (iminota y’inyongera)
2.Sunrise FC vs Rwamagana City FC tariki ya 07/11/2021: umukinnyi yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 50’
3.Nyagatare FC vs Rwamagana City FC tariki ya 22/05/2022: umukinnyi yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 81’

“ Umukinnyi MBANZA Joshua wari wambaye nimero 9 akaba atari yemerewe gukina umukino ubanza wa ¼ wahuje Rwamagana City FC na AS Muhanga nk’uko biteganywa n’igika cya 2 cy’ingingo ya 79 y’amabwiriza agenga amarushanwa.”

“Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA ishingiye ku ngingo ya 56 y’amabwiriza agenga amarushanwa iyiha ububasha bwo guterana igihe cyose hari ikirego kijyanye no gukinisha umukinnyi utabyemerewe mbere yo kwemeza ibyavuye mu mukino (homologation des resultats).”

“Yahanishije Ikipe ya RWAMAGANA CITY FC gusezererwa muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu Bagabo y’umwaka wa 2021-2022 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 60 y’amabwiriza agenga amarushanwa.”

Nyuma y’ibi, ikipe ya Rwamagana City FC yahise yihutira kwandika ibaruwa ijurira ndetse inasaba kurenganurwa, aho igaragaza zimwe mu ngingo ishingiraho ivuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryabarenganyije.

Ingingo zikubiye mu bujurire bwa Rwamagana City:

• Rwamagana City ivuga ko Ferwafa yasubitse imikino tariki 10/06 kubera icyo kirego cya AS Muhanga, mu gihe AS Muhanga yatanze ikirego tariki 11/06, bikaba byaba bivuze ko imikino yasubitswe mbere y’uko ikirego gitangwa
• Rwamagana ivuga ko umukinnyi wabo MBANZA Joshuaatigeze abona ikarita y’umuhondo ku mukino wabahuje na Nyagatare nk’uko Ferwafa ibivuga
• Rwamagana City ihakana amakuru y’uko uyu mukinnyi asanzwe yambara no9, ko iyi numero yayambaye rimwe naho ubusanzwe yambara no 15
• Rwamagana City kandi irasaba kandi irasaba raporo y’umwimerere yakozwe n’umusifuzi nyuma y’umukino bivugwa ko uyu mukinnyi yaherewemo ikarita ya gatatu y’umuhondo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka