Umukino wa ESPOIR na Rayon Sports ushobora kubera i Kigali

Umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona Espoir Fc igomba kwakiramo Rayon Sports, biravugwa ko ushobora kubera mu mujyi wa Kigali

Ikipe ya ESPOIR FC y’i Rusizi, nyuma y’aho ikibuga cyayo cyanzwe na FERWAFA mu bibuga bizakinirwaho Shampiyona y’umwaka wa 2019/2020, kugeza ubu yabaye yemerewe gukinira imikino yayo kuri Stade Huye, aho isabwa kujya yishyura ibihumbi 300 Frws kuri buri mukino yahakiriye.

ESPOIR FC ishobora kwakirira Rayon Sports i Kigali
ESPOIR FC ishobora kwakirira Rayon Sports i Kigali

Kuri uyu munsi ikipe ya ESPOIR Fc igomba kwakirira kuri Stade Huye ikipe ya Kiyovu Sports ku mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona, naho ku mukino w’umunsi wa gatatu ikazakira ikipe ya Rayon Sports.

Amakuru atugeraho kugeza ubu, ni uko ikipe ya ESPOIR iri guteganya kuba yasaba kuzakina uyu mukino wa Rayon Sports mu mujyi wa Kigali, aho kuba yakwakirira i Huye, gusa iyi kipe ikaba itarageza ibaruwa muri Ferwafa isaba guhindurirwa ikibuga.

Uyu mukino byari biteganyijwe ko ugomba kuba kuri uyu wa Gatandatu, gusa uramutse ubereye i Kigali ukazagongana n’indi mikino izabera ku bibuga by’i Kigali, harimo umukino uzahuza APR Fc na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ndetse iyi Stade ikazakira umukino Police FC izakiramo Gicumbi FC ku Cyumweru.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka