Umukino wa Cameroun U17 na Kiyovu wakuweho, yasimbuwe n’Intare Fc

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu Sports na Cameroun y’abatarengeje imyaka 17 kuri uyu wa Gatanu wamaze gusubikwa.

Ku munsi w’ejo twari twabatangarije ko ikipe ya Kiyovu Sports ifite umukino wa gicuti n’ikipe ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 17, nk’uko byari byatangajwe n’umutoza wa Kiyovu Sports, gusa twaje gutangarizwa ko uwo mukino waje gukurwaho.

Ikipe y'igihugu ya Cameroun y'abatarengeje imyaka 17
Ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 17

Uyu mukino waje gusimburwa n’undi mukino ugomba guhuza iyi kipe y’igihugu ya Cameroun n’ikipe y’Intare yiganjemo abakinnyi bo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR Fc, umukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu 15h30 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 17 imaze iminsi mu Rwanda aho yaje gukina irushanwa ririmo ya gicuti n’u Rwanda ndetse na Tanzania, aho mu mikino ibiri yakinnye yatsinze u Rwanda ibitego 3-1, itsindwa na Tanzania ibitego 2-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwaramutse! mubyukuri nkubu uyu yanditsiki???? mujyemwandika inkuru neza? uwakiyovu wakuweho kubera iki? kuki bahisemo intare? mwaganirijese ababishinzwe bababwira impamvu bahisemo intare ubuyobozi bwakiyovu burabivugaho iki? man be profetional

karabao yanditse ku itariki ya: 14-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka