Umukino w’Amavubi na Cote d’Ivoire uzasifurwa na Kanyanga na Pavaza

Mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha, Amavubi na Cote d’Ivoire bazasifurirwa n’abasifuzi bo muri Namibia

Umusifuzi wo hagati azaba ari Jackson Pavaza (Namibia), azafashwa na Mathew KANYANGA (Namibia), David Tauhulupo SHAANIKA (Namibia) bazasifura ku ruhande, SHOOVALEKA Nehemia (Namibia) ni umusifuzi wa kane, naho
Mike Letti (Uganda) azaba ari komiseri w’umukino.

Jackson Pavaza na Mathew Kanyanga bari banasifuriye Rayon Sports ubwo yatsindaga Costa do Sol ibitego 3-0 i Nyamirambo
Jackson Pavaza na Mathew Kanyanga bari banasifuriye Rayon Sports ubwo yatsindaga Costa do Sol ibitego 3-0 i Nyamirambo

Ku rundi ruhande, abasifuzi b’Abanyarwanda na bo bazaba berekeje muri Mauritania kuyobora umukino uzahuza Mauritania na Burkina Faso, umusifuzi wo hagati azaba ari HAKIZIMANA Louis , HAKIZIMANA Ambroise na KARANGWA Justin bazasifura ku ruhande, naho UWIKUNDA Samuel akazaba ari umusifuzi wa kane.

Abo basifuzi bo muri Namibia kandi bari basifuye umukino wahuje Rayon Sports na Costa do Sol kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ubwo Rayon yatsindaga ibitego 3-0, banasifura umukino Rayon yatsinzwemo na Mamelodi Sundowns muri Afurika y’Epfo.

Uwo Jackson Pavaza kandi ufatwa nk’umusifuzi wa mbere muri Namibia, si ubwa mbere azaba asifuriye Amavubi kuko yanayasifuriye ubwo yanyagiraga ikipe y’Ibirwa bya Maurice ibitego 5-0.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.