Umukino w’Amavubi na Congo wimuriwe mu cyumweru gitaha i Rubavu

Umukino wa gicuti ugomba guhuza ikipe y’igihugu y’ Rwanda y’abagore n’iya Republika iharanira Demokarasi ya Congo wimuriwe mu cyumweru i Rubavu.

Mu rwego rwo gushakira imikino myinshi ikipe y’igihugu y’abagore, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryateguye umukino wa gicuti ugomba kuzahuza u Rwanda na DR Congo, aho Congo yo izaba iri gutegura umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino Olempike, aho bazahura na Tanzania.

Nibagwire Sifa Gloria na Kalimba Alice bakinira AS Kigali ni bamwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi kipe
Nibagwire Sifa Gloria na Kalimba Alice bakinira AS Kigali ni bamwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi kipe

Ni umukino wari uteganijwe kubera kuri Stade Umuganda i Rubavu kuri iki Cyumweru, ukaba wimuriwe ku wa kabiri tariki 26/03/2019 n’ubundi ukazabera kuri Stade Umuganda guhera i Saa Cyenda n’igice.

Ikipe y'u Rwanda yaherukaga umukino wa gicuti i Rubavu na Cleveland Ambassadors yo muri Amerika
Ikipe y’u Rwanda yaherukaga umukino wa gicuti i Rubavu na Cleveland Ambassadors yo muri Amerika

Abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu: Nyirabashitsi Judith (Baobab Queens, Tanzania), Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC) na Uwatesi Hamida (EAC Kabutare).

Ba myugariro: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFC), Nyirahabimana Anne (Scandinavia WFC), Nyiransanzabera Milliam (Rambura WFC), Maniraguha Louise (AS Kigali WFC), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi WFC), Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali WFC), Kayitesi Alody (AS Kigali WFC), Niyonkuru M. Goreth (ES Mutunda WFC) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi WFC).

Abakina hagati: Kalimba Alice (AS Kigwali WFC), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia WFC), Mukeshimana Jeanette AS Kigali WFC), Uwase Andorsene (ES Mutunda WFC),
Umwariwase Dudja (AS Kigali WFC) and Nimugaba Sophie (AS Kigali WFC).

Ba rutahizamu: Kankindi Fatuma (Scandinavia WFC), Ibangarye Anne Marie (AS Kigali WFC), Nibagwire Libery (AS Kigali WFC), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi WFC), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia WFC).

Ikipe y'igihugu y'abagore yakinnye CECAFA umwaka ushize
Ikipe y’igihugu y’abagore yakinnye CECAFA umwaka ushize
Habimana Sosthene ni we uzatoza iyi kipe
Habimana Sosthene ni we uzatoza iyi kipe

Umtoza mukuru w’iyi kipe ni Habimana Sostheneyungirijwe na Mbarushimana Shabani ndetse na Umunyana Seraphine , Safari Mustafa Jean Marie Vianney ni umutoza w’abanyezamu naho Ujeneza Jennifer ashinzwe kugorora imitsi abakinnyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka