Umukino w’Amavubi na Benin uzabera kuri Kigali Pelé Stadium

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yemeje ko umukino uzahuza u Rwanda na Benin uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, tariki 29 Werurwe 2023.

Kigali Pelé Stadium
Kigali Pelé Stadium

Uyu mukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023, wari uteganyijwe tariki 27 Werurwe 2023 kuri stade mpuzamahanga ya Huye, ariko mu ibaruwa CAF yandikiye Ishyirahamawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yaribwiye ko uzabera kuri Kigali Pelé Stadium mu Mujyi wa Kigali, ariko ukahabera nta bafana bahari kuko n’ubundi iyi stade itari yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

CAF yavuze ko impamvu uyu mukino uzaba nta bafana bahari ari uko Kigali Pelé Stadium itujuje ibisabwa, birimo kuba idafite aho abafana bakwicara (intebe) nk’uko amategeko yayo abigena.

CAF yavuze kandi ko kubera ko ikibuga ndetse n’urwambariro bimeze neza kuri Kigali Pelé Stadium, kandi Umujyi wa Kigali ufite amacumbi yakwifashishwa n’ikipe yasuye, uyu mukino ugomba kubera kuri iyi stade.

Iki cyemezo kije gikuraho icyo ku itariki 21 Werurwe 2023, aho CAF yari yasabye ko uyu mukino wabera mu gihugu cya Benin kuko Umujyi wa Huye udafite hoteli ziri ku rwego rwo kwakira amakipe, ndetse n’abafite aho bahuriye n’umukino, byari byatumye hagira imirimo itangira gukorwa kuri izo hoteli, kugira ngo umukino ube wahabera.

Amavubi yageze mu Rwanda aho ari kwitegura umukino wo kwishyura uzayahuza na Benin tariki 29 Werurwe 2023 kuri Kigali Pelé Stadium
Amavubi yageze mu Rwanda aho ari kwitegura umukino wo kwishyura uzayahuza na Benin tariki 29 Werurwe 2023 kuri Kigali Pelé Stadium

Amavubi yageze mu Rwanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatanu, avuye muri Benin aho mu mukino w’umunsi wa gatatu yanganyirijeyo igitego 1-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Amavubi ndayakunda

ELIE yanditse ku itariki ya: 31-07-2023  →  Musubize

Amavubi arabikora gusa umutoza ajye aba maso kugira ngo twe kugira Aho tubona carte rouge tubafatiye iry’iburyo

Nkunzimana Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 27-03-2023  →  Musubize

Ndashimira APR FC kubwo gufasha abana babanyarwanba kujya gukina mumahanga

Joshoa yanditse ku itariki ya: 26-03-2023  →  Musubize

AMAVUBI NDAYAKUNDA GAZANSINDA 2.1 MURAKOZE

AREKISI yanditse ku itariki ya: 26-03-2023  →  Musubize

RWANDA TURARUKUNDA OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

SYLVAIN yanditse ku itariki ya: 26-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka