Ibiciro by’uyu mukino bigaragaza ko ariwo uzaba uhenze mu Rwanda, kuko kureba uyu mukino uzavamo ikipe igera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro, bisaba kwishyura 10,000Frw ahasanzwe (ariyo macye), 20,000Frw ahatwikiriye, 30,000Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) ndetse n’ibihumbi 50,000Frw muri VVIP, nabyo bibayeho ku nshuro ya kabiri.
Ni ubwa mbere mu myanya isanzwe ahakunda kwitwa ahasigaye hose hishyujwe 10,000 Frw mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko itike ya menshi yari yarabayeho ari 5000Frw ahasanzwe, ibintu byatangiriye ku mukino wo kwishyura wa shampiyona Rayon Sports yakiriyemo APR FC, ikabisubira mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro n’ubundi yakira APR FC.
APR FC nayo yabikoze mu mukino wa shampiyona yakiriyemo Kiyovu Sports ku wa 14 Gicurasi 2022 itsindwa ibitego 2-1, kuri ubu ikaba iciye agahigo ko kwishyuza amafaranga menshi ahasigaye hose mu gihe kandi itike ya 50000Frw muri VVIP nayo ari ubwa kabiri ibayeho nyuma y’uko Rayon Sports, iyishyizeho ku mukino ubanza wahuje amakipe yombi.
Umukino ubanza Rayon Sports na APR FC zanganyije 0-0, abakunzi ba Ruhago bataha batanyuzwe n’ibyo babonye mu kibuga bamwe bavuga ko bibwe ugereranyije n’amafaranga bishyujwe ngo barebe uwo mukino ufatwa nk’uwa mbere uba ukomeye mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muzatubwire amafranga apr yinjije kumukino wa 1/2 wayihuje na rayon sport
muzatubwire amafranga apr yinjije kumukino wa 1/2 wayihuje na rayon sport