Umukino Sunrise yagombaga kwakira APR nta bafana wasubitswe

Umukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiona wagombaga guhuza Sunrise na APR Fc kuri uyu wa Gatandatu wamaze gusubikwa

Ni umukino wagombaga kubera kuri Stade y’i Nyagatare ku wa Gatandatu tariki ya 08/12/2018, aho Sunrise ari wo mukino yagombaga gukina idafite abafana nyuma yo guhanwa n’akanama gashinzwe imyitwarire muri Ferwafa.

Gusubikwa k’uyu mukino, byatewe n’uko ikipe ya APR FC yari iri mu mikino mpuzamahanga aho yasezerewe na Club Africain muri Tunisia, aho biteganijwe ko iyi kipe igera i Kigali ku i Saa Cyenda z’umugoroba.

APR FC kandi itari yanakinnye umukino wagombaga kuyihuza na Mukura mbere y’uko zose zikina iyi mikino ya CAF, izagaruka mu kibuga ihura na Rayon Sports mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu tariki 12/12/2018.

APR yasezerewe na Club Africain ntiragera mu Rwanda, ari nabyo byatumye umukino usubikwa
APR yasezerewe na Club Africain ntiragera mu Rwanda, ari nabyo byatumye umukino usubikwa

Ikipe ya Mukura nayo yari iri muri iyi mikino yagombaga gukina na AS Muhanga kuri uyu wa Gatanu, ariko uyu mukino wo ntiwasubitswe ahubwo wimuwe ushyirwa ku wa Gatandatu tariki 08/12/2018 kuri Stade Huye.

Imikino y’umunsi wa karindwi wa Shampiona iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki 07/12/2018

Gicumbi Fc vs Musanze (Stade Gicumbi)
Bugesera Fc vs SC Kiyovu (Nyamata)

Ku wa Gatandatu tariki 08/12/2018

Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye)
Amagaju Fc vs Kirehe FC (Nyagisenyi Grounds)
Sunrise Fc vs APR FC (Wasubitswe)
Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)
Espoir FC vs Etincelles FC (Stade Rusizi)

Ku cyumweru tariki 09/12/2018

Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

amakuru ya rayon sport. Murakoze

maestro yanditse ku itariki ya: 8-12-2018  →  Musubize

Muteteri iratoneshwa rwose!

Mug yanditse ku itariki ya: 6-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka