Ni umukino waranzwemo udushya twinshi, cyane cyane mu bijyanye n’imyambarire ndetse n’amategeko rusange y’umupira akaba atakurikizwaga.
Bamwe wasangaga nta nkweto bambaye, mu gihe abandi babaga bazambaye. Umusifuzi wo ku ruhande na we yabaga yemerewe kwinjira mu kibuga, ndetse akangisha inama abafana ku birimo kubera mu kibuga. Abafana na bo bagaragaye bidegembya mu kibuga ntihagire ubibahanira.
Hari aho wasangaga abana begamye ku izamu mu gihe abandi bakina undi mupira inyuma yaryo. Umusifuzi na we nta myenda yabugenewe ya siporo yari yambaye kuko yari yiyambariye ipantalo y’igitambaro n’inkweto zisongoye (congo).
Uwo mukino wabaye muri gahunda y’irushanwa ryiswe ‘Ubumwe bwacu’ aho abakuze b’Akagari ka Ndego batsinze aka Kabuga igitego kimwe ku busa.
Umwe mu bitabiriye uwo mukino witwa Ndekure Anastase w’imyaka 67 y’amavuko wo mu Kagari ka Ndego avuga ko gukina umupira ari ingenzi kandi ko bituma umuntu adasaza kandi irushanwa ‘Ubumwe Bwacu’ n’ubwo rikinwa n’abakuze ariko bakiwubasha, hamwe n’urubyiruko, ngo na bo nk’abasheshe akanguhe bisangamo bafana.
Agira ati "Jye ndagerageza sinkibasha kuwutera ariko iyo abana banjye n’abo nduta bakina ndishima kandi buriya umukino ushobora kurangira nirukanse ikibuga incuro zirenze 10."
Umubyeyi witwa Nyiranshimiyimana Jackline wo mu Kagari ka Kabuga muri uwo Murenge wa Karama, avuga ko iri rushanwa ari ryiza kuko uretse ubusabane hagati y’utugari tugize umurenge rinatuma abantu bagorora ingingo.
Ati " Gukina ntibikwiye guharirwa urubyiruko n’abagabo gusa natwe abagore dukeneye guhura n’abagore bagenzi bacu tukagorora ingingo tunubaka ubumwe."
Benshobeza Jean Damascene ni we utegura irushanwa ‘Ubumwe bwacu’ uyu ukaba ari umwaka wa gatatu rikinwa.
Ryateguwe hagamijwe gukangurira abaturage b’umurenge wa Karama kwirinda ibiyobyabwenge na magendu kuko uwo murenge uhana imbibi n’Igihugu cya Uganda.
Hahembwa amakipe atatu ya mbere ku bakobwa n’abahungu. Iya mbere ihabwa igikombe n’ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mupira wari sawa kbsa. Reba abasifuzi!! ruhago ni ibyishimo si amafaranga no gukabya. nibutse kera ko nge mugupanga ikipe navunjaga babiri. iyo wabaga uri umuhanga wabarwagamo babiri.