Umukinnyi wa Musanze FC uherutse kujya muri Koma amerewe ate?

Ubuzima bw’umukinnyi Nduwayo Valeur wa Musanze FC bwatangiye kumera neza. Ni nyuma y’uko agize ikibazo mu mukino iyo kipe yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0 kuri sitade Ubworoherane tariki 27 Ukwakira 2022.

Nduwayo Valeur ubu amerewe neza
Nduwayo Valeur ubu amerewe neza

Hari ku munota wa 45 w’igice cya mbere ubwo Umukinnyi Ndizeye Samuel yasimbukaga agatera umugeri mu musaya umukinnyi Ndahayo Valeur, bikamuviramo guta ubwenge no kubura umwuka.

Abakinnyi ku mpande zombi, n’abafana bari bahangayitse cyane nyuma yo kubona ko uwo mukinnyi yabuze umwuka, abaganga bamwitaho mu gihe cy’iminota isaga itanu ariko bikomeza kwanga kugeza ubwo Ambulance imwihutana mu bitaro bya Ruhengeri.

Nyuma y’icyo kibazo umukino warakomeje, aho Rayon Sports yakomeje kwihagararaho imbere ya Musanze FC n’ubwo yari iri gukina ituzuye nyuma y’uko Kapiteni wayo Ndizeye Samuel yretswe ikarita y’umutuku, ariko mu minota ya nyuma itsindwa ibitego bibiri bya Pater Agblevor ku munota wa 84 na Namanda Wafula ku munota wa 86, umukino urangira Musanze FC itsinze Rayon Sports 2-0.

Mu kumenya uko Nduwayo Valeur amerewe muri iki gihe, Kigali Today yaganiriye na Nyandwi Idrissa watoje uwo mukino nyuma y’uko umutoza mukuru n’umwungiriza we batagaragaye kuri uwo mukino, avuga uko ubuzima bwa Nduwayo Valeur buhagaze.

Ati “Valeur yagiye mu bitaro ameze nabi cyane, ariko ubu turashima Imana kuko ameze neza, yavuye mu bitaro ari mu rugo kandi ameze neza, yiteguye gukomezanya n’abandi bakinnyi.”

Nyandwi yavuze ko ikosa Ndizeye Samuel yakoreye umukinnyi we arifata nk’impanuka.

Ati “Byari biteye ubwoba ariko mu kibuga nta muntu uza yagambiriye ko ari bugirire nabi mugenzi we kuri ruriya rwego n’ubwo baba bafite ishyaka. Ririya ni ikosa ry’impanuka ariko hakazamo n’ishyaka ryinshi, ntabwo ari ikosa twashinja umuntu ko nta bumuntu cyangwa se rya kinyamaswa”.

Ndizeye Samuel yasabye imbabazi
Ndizeye Samuel yasabye imbabazi

Mu butumwa bwo gusaba imbabazi Ndizeye Samuel yanyujije kuri instagram tariki 28 Ugushyingo, yagize ati “Muraho mwese? Mfashe uyu mwanya nciye bugufi ku gikorwa cyagaragaye ejo. Nsabye imbabazi ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange n’Ikipe ya Musanze FC, n’abakunzi ba Musanze FC. Mu by’ukuri, biriya byari impanuka. Nanjye ntabwo nifuzaga buriya buryo ko ikosa rikomeye nka ririya ryangaragaraho. Yego ni umupira w’amaguru ariko nagaragaje isura mbi, ni yo mpamvu nsabye imbabazi muri rusange abakunzi b’umupira ndetse n’abandi baba barabonye kiriya gikorwa.”

Arongera ati “Kuri wowe Nduwayo Valeur, ndifuza kugusaba imbabazi ku ikosa naraye nkukoreye ejo nimugoroba. Mu by’ukuri sinzi uburyo byaje ariko yari impanuka. Ku bw’ibyo, nifatanyije nawe nkwifuriza gukira hamwe n’Imana. Mbikuye ku mutima ni ukuri. Ndakwinginze, ntibyari bikwiye.”

Mu gihe imikino itanu yose isoza igice cya mbere cya Shampiyona ikipe ya Musanze izayakira, Umutoza Nyandwi Idrissa avuga ko nta kipe n’imwe izakura inota kuri stade Ubworoherane, agaruka kuri Rwamagana bazakira mu mukino utaha.

Ati “Kuba tuzakira Rwamagana ntitwakwemeza ko tuzaba tworohewe, gusa twiteguye kwitwara neza kuko ntabwo twateguye umukino wa Rayon Sports gusa, twaganiriye ku mikino yose tugiye kwakira uko ari itanu, icyiciro cya mbere cya shampiyona kikaba kirangiye”.

Arongera ati “Nta kipe uko izaba imeze kose izivana kuri stade Ubworoherane, kuba tumaze gutsinda ikipe ya mbere ntidukwiye kwirara ku mukino w’ikipe ya Rwamagana iri mu myanya ya nyuma, ni yo idukomereye ahubwo kuruta Rayon Sports, tugomba kwitegura neza”.

Nyandwi Idrissa yavuze ko ibanga ryo gutsinda Rayon Sports nk’umutoza wa gatatu, ari ukuganiriza abakinnyi, abereka ko intsinzi ikenewe nyuma y’imikino itatu batitwara neza.

Yashimiye abafana ba Musanze FC batakanzwe n’imirindi y’abafana ba Rayon Sports, bafana ikipe bayereka ko bayiri inyuma ari na kimwe mu ibanga ryo gutsinda Rayon Sports.

Mu mikino ine Musanze FC igiye kwakira mbere yo gusoza icyiciro cya mbere cya Shampiyona, izakira Rwamagana FC ku itariki 04 Ugushyingo, yakire Gasogi United ku itariki 11 Ugushyingo, ku itariki 17 Ugushyingo izakira Bugesera FC, mu gihe izasoreza kuri Police FC tariki 21 Ugushyingo 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka