Umukinnyi Rugwiro Hervé wa Rayon Sports yatawe muri yombi

Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2019 i Rubavu ku mupaka ava muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, akekwaho gukoresha impapuro mpimbano no kwambuka umupaka mu buryo butemewe.

Rugwiro Hervé asanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports, agakinira n'ikipe y'Igihugu, Amavubi
Rugwiro Hervé asanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports, agakinira n’ikipe y’Igihugu, Amavubi

Umunyamakuru wa Kigali Today i Rubavu yabonye Rugwiro ari mu maboko ya RIB kuri Station ya Rubavu ku mugoroba kuri uyu wa kabiri.

Rugwiro,uherutse kwirukanwa muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bifashishwa cyane muri Rayon Sports iri kwitegura umukino uzayihuza na mukeba APR FC ku wa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019.

Uyu mukino w’injyanamuntu ni wo uzasoza igice cy’imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino ugiye guhuza aya makipe mu gihe APR iri ku mwanya wa mbere aho irusha Rayon Sports amanota atatu.

Kuri gahunda, uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, gusa biteganyijwe ko ushobora kwimurirwa kuri Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Apr tuzatinnyatura nizere ko ntacyo bazitwaza.

Eric yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

POLE kuri rugwiro

OBED yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

RIB ishyiremo ubushishozi Rugwiro wacu ntazazire ubusa,naho kuvuga ngo ni amarozi wapi: nubwo atakina twatsinda niwe ugize Rayon se abakinnyi barahari. Ahubwo APR izazane igitebo icyo gutwaramo ibitegi tuzabatsinda.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Pole kuri Rugwiro.Nyagasani amube hafi aho ari munzu y’imbohe.

Theogene NIYITEGEKA yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

gusa rugwiro aratubabaje ariko hariya nahabanu bose ntawamuseka yihangane

iyakaremye yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

rugwiro yaragiye gucishiriza rayon sport umuti wogutsinda APR FC se muri congo?

ALIAS yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Ntakundi nyine RIB iduteje umukeba

Alias yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

kwiruka bashaka amarozi bibakozeho

habimana elam yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ntakindi cyari kimujyanyeyo buriya gasenyi yari yamutumye amarozi.gs niyo bajya kuzana ubw,ikuzimu ntibazadutsibda

Peter yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

NTIBAZATUBASHA KUDUTSINDA NAHO BAJYA KUZANA AMAROZI AMEZATE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

imana ibidufashemo umukinnyi wacu arekurwe murakoz

Emmanuer yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

yaravuye gushaka uburozi muri Congo hahhhhhh

deus yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Amarozi se apr murayemera ko akora muri ruhago. Murababaje

ignace yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka