Umukinnyi Christian Eriksen yashimiye abamubaye hafi ubwo yari agize ikibazo cy’umutima

Ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, umukino wari wahuje ikipe y’igihugu ya Denmark n’iya Finland mu rwego rw’imikino ya EURO 2020, wabayemo impanuka yatumye abenshi mu bawurebye bacikamo igikuba, abandi batangira kurira nyuma y’Umukinnyi Christian Eriksen w’Ikipe y’igihugu ya Denmark yikubise hasi bitunguranye umutima ugahagarara (arrêt cardiaque) mu minota runaka.

Christian Eriksen aherutse kugira ikibazo gikomeye cy'umutima bamwe ndetse batekereza ko yaba yahise ashiramo umwuka ariko nyuma aza kuzanzamuka
Christian Eriksen aherutse kugira ikibazo gikomeye cy’umutima bamwe ndetse batekereza ko yaba yahise ashiramo umwuka ariko nyuma aza kuzanzamuka

Umukinnyi Christian Eriksen ufite imyaka 29 y’amavuko, yagiye icyo kibazo mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, kuko umukino wari watangiye saa kumi n’ebyri z’umugoroba (18h).

Muri iyo minota impanuka ikimara, kuba abaganga bamaze akanya bagerageza kumufasha kongera guhumeka bakora ibyo bita ‘massage cardiaque’, imbere y’abafana ndetse n’bakinnyi bagenzi be bari bagize ubwoba bwinshi, abandi barimo kurira kuko bari bazi ko birangiye Christian Eriksen apfuye.

Uretse abaganga, abandi bahise bihutira kugera aho mukinnyi yari aryamye barimo kumufasha ni umukunzi wa Christian Eriksen witwa Sabrina Kvist Jense, undi ni Kasper Schmeichel umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Denmark ndetse na Kapiteni w’ikipe Simon Kjaer.

Nyuma y’iminota itari mikeya abaganga bagerageza gufasha uwo mukinnyi ku kibuga, yaje koherezwa ku bitaro kugira ngo yitabweho cyane, nyuma amakuru aza kumenyekana ko agihumeka.

Nyuma yo kugezwa ku bitaro, akitabwaho ndetse agatangira kumererwa neza, Christian Eriksen ngo arashimira ikipe y’abaganga bamwitayeho, na bagenzi be bakinana mu Ikipe y’igihugu ya Denmark.

Eriksen ubu ngo ameze neza aho ari mu bitaro bya Copenhagen ndetse yanavuganye nabagenzi be bakinana, ariko ntarasezerarwa mu bitaro kuko agikrerwa ibindi bizamini byo kugira ngo bamenye icyamuteye kugira icyo kibazo.

Akimara kwitura hasi bagenzi be barababaye bakeka ko ashobora kuba atagihumeka
Akimara kwitura hasi bagenzi be barababaye bakeka ko ashobora kuba atagihumeka

Mu itangazo yasohoye abinyujije k’ushinzwe gukurikirana inyungu ze (manager) mu Kinyamakuru cyo mu Butaliyani kitwa ‘La Gazzetta dello Sport’ , Eriksen yagize ati, ‘ Mwarakoze, Sinzacika intege. Ubu ndumva ntangiye kumererwa neza. Ariko ndashaka kumenya uko byagenze. Ndashaka no kubashimira mwese ku byo mwankoreye.

Morten Boesen, umuganga w’ikipe ya Denmark avuga ko Eriksen yari yagiye ‘was gone’, gusa ngo umwanya uri hagati y’igihe ikibazo cyabereye n’igihe yaboneye ubutabazi ngo ni ingenzi, kandi uwo mwanya wabaye mugufi cyane, iyo akaba ari yo mpamvu bishimira ko yagaruye ubuzima.

Boesen ati, “ Ubu barimo kumukorera ibizamini bitandukanye kwa muganga, kandi ibyo bizamini barimo bakora bishobora gutanga ibisubizo we (Eriksen) nanjye turimo gushaka. Ariko ubu yarakangutse, abamubajije ibibazo arabisubiza neza. Umutima we wongeye gutera…, ibisibizo by’ibizamini bimaze gukorwa, urabona ari byiza. Nta bisobanuro dufite by’icyatumye biriya bibaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka