Umukinnyi Christian Atsu ari mu bishwe n’umutingito

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Ghana, Christian Atsu, yagaragaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023 yarapfuye, munsi y’ibikuta by’inzu byasenywe n’umutingito wabaye mu minsi 12 ishize, ugahitana abasaga 41,000 muri Turquie na 3,700 muri Syria.

Christian Atsu
Christian Atsu

Christian Atsu wari ufite imyaka 31 y’amavuko, yakiniye ikipe y’Igihugu ya Ghana, ariko yakinnye no mu makipe ya Everton, Chelsea na Newcastle yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, ‘Premier League’.

Hari hashize iminsi Atsu ashakishwa nyuma y’uko Umutingito usenye inzu nyinshi Mujyi wa Antakya mu Ntara ya Hatay – Turquie aho yabaga.

Ikipe yakiniraga ya Hatayspor y’aho muri Turquie, ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yanditse igira iti: "Nta magambo dufite yo kuvugamo akababaro kacu. Ntituzakwibagirwa, Atsu. Amahoro abane nawe, muntu mwiza".

Nyuma gato y’uko umutingito uba, ku itariki 6 Gashyantare 2023, iyo kipe yari yatangaje ko Atsu yatabawe "afite ibikomere", ariko hashize umunsi ibitangaje, ibyo byaje guhinduka, uwari ushinzwe kumushakira amakipe akinira (agent) we avuga ko aho Atsu yari aherereye hatazwi.

Kuri uyu wa Gatandatu, ’agent’ we Nana Sechere, umaze igihe ari mu mujyi wa Hatay, yanditse kuri Twitter ati: "Umutima wanjye ushenguwe cyane no kuba ngomba kumenyesha abifuzaga ibyiza bose ko bibabaje ko umurambo wa Christian Atsu wabonetse muri iki gitondo. Nihanganishije cyane umuryango we n’inshuti ze. Nifuzaga gufata uyu mwanya ngo nshimire buri muntu wese ku bw’amasengesho ye n’ubufasha".

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Ghana, ibinyujije muri Ambasade yayo muri Turquie, Umuvandimwe mukuru wa Atsu na mushiki we bari impanga ndetse n’umukozi wa Ambassade ya Ghana muri Turquie, bari bahari, ubwo umurambo wa Atsu wabonekaga.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryavuze ko umurambo wa Atsu wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’ibyumweru hafi bibiri by’iyicarubozo [kuborezwa igufa mu Kirundi] ryo mu marangamutima".

Inkuru dukesha BBC iravuga ko Atsu wakiniye Ghana imikino 65, yageze mu ikipe ya Hatayspor muri Nzeri 2022, nyuma yo gukina umwaka umwe mu ikipe ya Al-Raed yo muri Arabie Saoudite (Saudi Arabia).

Yafashije Ghana kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN/AFCON) cyo mu 2015, cyabereye muri Guinée Equatoriale, aho Ghana yatsinzwe na Côte d’Ivoire kuri za penaliti. Atsu yaje gutangazwa nk’umukinnyi mwiza waranze iryo rushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mr Atsu, man of victory, rest in peace, we will never forget you.

Nkeshimana Sylvestre yanditse ku itariki ya: 19-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka