Umukinnyi ashobora ate gukina imyaka irenze 6 mu ikipe imwe? Itangishatse Jean Paul arabisobanura

Gukina mu ikipe si ugushaka ibyishimo gusa ahubwo ni ugushaka ubuzima bwa buri munsi mu buryo bwo kwinjiza amafaranga no kwagura inshuti. Gukina imyaka myinshi mu ikipe bamwe bavuga ko habamo gutinya kujya kureba indi ndetse no gutinya guhangana mu kibuga.

Itangishatse Jean Paul yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri Sunrise FC amazemo imyaka itandatu
Itangishatse Jean Paul yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Sunrise FC amazemo imyaka itandatu

Ku wa mbere tariki ya 15 Kamena 2020, umunyezamu Itangishatse Jean Paul yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Sunrise FC. Amasezerano y’imyaka ibiri yongereye muri iyi kipe bizamugira umukinnyi umaze imyaka umunani muri Sunrise FC .

Aganira na Kigali Today, umunyezamu Itangishatse Jean Paul, yahishuye impamvu yongereye amaseserano . Yagize ati "Nongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Sunrise FC. Impamvu nyamukuru yatumye nongera imyaka ibiri ni ibyo ikipe yampaye ndetse n’umuryango wanjye. Umugore n’umwana wanjye batuye hano ntabwo bya rikunyorohera kwimukana umuryango wanjye"

Gukina mu ikipe imyaka myinshi bisaba iki?

Uyu munyezamu Jean Paul Itangishatse yahishyuye icyo bisaba kugira ngo umukinnyi amare igihe kinini mu ikipe.

Yagize ati “Gukina mu ikipe igihe kinini bisaba ikinyabupfura , ndavuga imyitwarire myiza haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo. Ikinyabupfura kijyana n’umusaruro mu kibuga. Navuga ko ibyo byombi ari byo bitumye ndamba hano."

Itangishatse Jean Paul yageze muri Sunrise FC mu mwaka wa 2014 ubwo iyi kipe yazamukaga mu cyiciro cya mbere.

Umunyezamu Itangishatse Jean Paul agiye kumara imyaka umunani muri Sunrise FC (Ifoto: Rwanda Magazine)
Umunyezamu Itangishatse Jean Paul agiye kumara imyaka umunani muri Sunrise FC (Ifoto: Rwanda Magazine)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka