Ku munsi w’ejo imwe mu nkuru ziriwe zivugwa zari ziganjemo inkuru y’uko kuri Kigali Pele Stadium nta mikino ya nijoro izongera kuhabera mu minsi ya vuba, usibye igihe amakipe ku giti cyayo yaba yishakiye moteri yunganira isanzwe ikoreshwa kuri icyo kibuga.
Mu mugoroba wo ku munsi w’ejo, Perezida wa Republika y’u Rwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa X (Twitter), yasubije umujyi wa Kigali wari wasobanuye ku kibazo cy’iyo moteri maze avuga ko ibyo bintu bitakabaye byarabayeho. Ati, "Ibi ntibyari bikwiye kuba byarabayeho mbere".
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Emma Claudine Ntirenganya akaba ari umuvugizi w’umujyi wa Kigali, yavuze ko iki kibazo bamaze kugishakira igisubizo, aho bashatse indi moteri izajya ikoreshwa mu gihe iyatumijwe izaba itaraboneka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|