Umujyi wa Kigali mu nzira zo guhagarika inkunga wahaga AS Kigali

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ikipe ya AS Kigali iri mu nzira zo guhagarikirwa inkunga yahabwaga n’Umujyi wa Kigali nyuma yo kudatanga umusaruro yari yitezweho.

AS Kigali ntiyatanze umusaruro yari yitezweho
AS Kigali ntiyatanze umusaruro yari yitezweho

Hashize iminsi umujyi wa Kigali ushyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana imikoreshereze y;inkunga yahawe amakipe yombi y’Umujyi wa Kigali , As Kigali y’abagabo n’Iya bagore.

Amakuru y’Impamo Kigali Today yahawe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali bwana Rangira Bruno avuga ko aya makipe yombi ntayemerewe gukora igikorwa gisaba amafaranga haba kugura abakinnyi cyangwa ikindi icyo aricyo cyose mu gihe iritsinda ritararangiza akazi karyo.

Yagize ati” Muri iki gihe harimo gukorwa iryo genzura ry’ikoreshwa ry’umutungo nta torero cyangwa ikipe y’umujyi wa Kigali yemerewe igikorwa cyashora umujyi mu ideni, hari raporo z’abagenzuzi zagaragazaga ko hari imikoreshereze itari myiza umujyi wahaga ayo makipe”

Mu kiganiro Rangira Bruno yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali today na KT radio, umunyamakuru yamubajije niba ibivugwa byo kugenzura imikoreshereze y’inkunga umujyi wahaga ayo makipe niba bidafitanye isano n’ibimaze iminsi bivugwa ko amakipe ahabwa inkunga na leta yose atazongera izahagarara.

Asubiza iki kibazo yavuze ko bishoboka ko mu gihe inzego zishinzwe kugenzura imikoreshereze y’inkunga yahawe iyi kipe basanze itagendanye n’umusaruro imaze gutanga ishobora no guhagarikwa burundu.

Ati “Icyo twavuga mu ikipe hari byinshi haba koroshya ubukangurambaga ku baturage ,haba no gushyushya umujyi nibyiza ko yitwara neza no mu musaruro,kugeza ubungubu yaterwaga inkunga n’umujyi wa Kigali ,nihaza ikindi cyemezo cy’ababifitiye ububasha muzabimenyeshwa.”

Kuba ikipe ya AS Kigali itemerewe kugura umukinnyi mu gihe andi makipe akomeje kwiyubaka ni ikimenyetso kigaragaza ko inkunga yagenerwaga ishobora gukurwaho cg ikagabanuka nubwo umujyi utarabishyira ahagaragara.

As Kigali yashinzwe mu yahabwaga inkunga ya miliyoni zisaga 300 buri mwaka mu rwego rwo kwiyubaka.

Iyi kipe mu mwaka ushize w’Imikino yari yarangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona inyuma ya APR FC yegukanye igikombe.

Hari impungenge ko inkunga yahabwaga iramutse ikuweho yasenyuka kuko itari mu makipe ashobora gufashwa kubaho n’abafana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Njye mbona AS Kigali zombi zishwe na Nshimiyimana Joseph na Bayingana Innocent kko bariya ni ibisambo ntawutabazi muri ikigihugu. Nkubu nibareba neza muri AS Kigali ya abagore kuva wa mudamu yavamo basanga harakoreshejwe nka 1/5 cyayagombaga gukoreshwa 4/5 bikajya mu mufuka we. Turamuzi mu rubyiruko uwo mugabo nibaza ko atomized kko ubujura bwe ntanabuhisha cg ngo yirarire. Ngirango mwabonye umusaruro iki pe y’igihugu yatanze muri Cecafa, AS Kigali y’abagore yarapfuye neza neza kko ntiyagira Bayingana n’umutoza nka Shabini utarigeze atoza na gake ngo asimbure umutoza Grace. Aho yakuye ikipe naho yayigejeje turahazi kko n’abakinnyi barabyivugira. Rero aho kugirango imisoro yacu ibikwe mu mufuka wa Bayingana na Joseph bahembe n’abatoza batagize icyo bamaze yavaho. Murakoze

Kiza Eric yanditse ku itariki ya: 16-08-2018  →  Musubize

ayo bayashyire muri kiyovu niyo kipe y umugi izwi, naho AS kigali itagira n umufana umwe

liki liki yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

ibyo nabyo birasekeje none se ikipe yose itazatwara igikombe izave muri champions?iki 16 zose zatwara ibikombe umusaruro WO kuba aba 2 muri champions mbona Atari mubi.ahubwo nibongeremo ingufu bashake n’umutoza ubishoboye.

alias koko yanditse ku itariki ya: 12-08-2018  →  Musubize

Wenda bagabanye kuyo babahaga ariko kuyihagarika burundu byo rwose nugusubuza inyuma ibyishimo by’abanyarwanda

Thacien yanditse ku itariki ya: 12-08-2018  →  Musubize

oya niveho yarisumbukuruzaga igasesagura umutungo w’igihugu gusa. niyiyambaze abafana bayo nkuko rayon yirya ikimara

ngiruwonsanga yanditse ku itariki ya: 11-08-2018  →  Musubize

Byatubabaza pe kuko iyi Kipe nayo yatumaga habaho copetition hagati ya Rayon sport,APR FC,As Kigali na Police Fc ubwo isenyutse habamo icyuho pe bagerageze iyo nkunga igumeho

Silas yanditse ku itariki ya: 11-08-2018  →  Musubize

nyabuneka yari ikipe ifite umupira Mwiza kd yatumye za reyo na aper zumvako nu mujyi wa kigali uhari

bizimungu yanditse ku itariki ya: 11-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka