Iyo nkuru y’incamugongo,Wagaluka w’imyaka 26 yayimenye mbere gato y’uko akina umukino ikipe ya APR FC yari igiye gukina na Police FC maze ahita yerekeza muri Uganda ajya gutabara.
Mbere y’uko umukino wahuje APR FC na Police FC ukinwa, abakinnyi n’abafana bari baje kureba uwo mukino kuri stade Amahoro babanje gufata umunota wo kuzirikana Dan Wagaluka wari wagize ibyago.
Dan Wagaluka yagiye muri Uganda bitunguranye mu gihe yari kuri gahunda y’abakinnyi bagombaga kubanza mu kibuga muri uwo mukino.
Kubura kwe biri mu byatumye APR FC ikoresha abakinnyi 16 gusa ku rutonde rw’abakinnyi 18 bagombaga kujya ku rupapuro rw’uwo mukino APR yatsinzwemo ibitego 3 kuri 2.
Umufasha wa Dan Wagaluka yitabye Imana bari bafitanye umwana umwe. Tumwifurije iruhuko ridashira.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
I am very sorry dear.
IMANA IMHE IRUHUKO RIDASHIRA KUKO KU ISI NIKO BIGENDA YIHANGANE TUNURI INYUMA