Umufasha w’umukinnyi wa APR FC yitabye Imana

Kuwa gatandatu tariki 11/02/2012, Umugande Dan Wagaluka ikinira APR FC yamenye inkuru mbi ko uwo bashakanye yitabye Imana.

Iyo nkuru y’incamugongo,Wagaluka w’imyaka 26 yayimenye mbere gato y’uko akina umukino ikipe ya APR FC yari igiye gukina na Police FC maze ahita yerekeza muri Uganda ajya gutabara.

Mbere y’uko umukino wahuje APR FC na Police FC ukinwa, abakinnyi n’abafana bari baje kureba uwo mukino kuri stade Amahoro babanje gufata umunota wo kuzirikana Dan Wagaluka wari wagize ibyago.

Dan Wagaluka yagiye muri Uganda bitunguranye mu gihe yari kuri gahunda y’abakinnyi bagombaga kubanza mu kibuga muri uwo mukino.

Kubura kwe biri mu byatumye APR FC ikoresha abakinnyi 16 gusa ku rutonde rw’abakinnyi 18 bagombaga kujya ku rupapuro rw’uwo mukino APR yatsinzwemo ibitego 3 kuri 2.

Umufasha wa Dan Wagaluka yitabye Imana bari bafitanye umwana umwe. Tumwifurije iruhuko ridashira.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I am very sorry dear.

Olivier. yanditse ku itariki ya: 13-02-2012  →  Musubize

IMANA IMHE IRUHUKO RIDASHIRA KUKO KU ISI NIKO BIGENDA YIHANGANE TUNURI INYUMA

bebe yanditse ku itariki ya: 12-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka