Umufana yishimiye intsinzi ya Mukura VS ayiha ikimasa

Nyuma y’uko ikipe ya Mukura yatsinze iya Rayon Sport ikayitwara igikombe cy’amarushanwa y’ikigega ‘Agaciro’, umufana umwe yayihaye ikimasa mu rwego rwo kwishimira iyo ntsinzi.

Abafana bishimiye igikombe Mukura VS yegukanye
Abafana bishimiye igikombe Mukura VS yegukanye

Umunyehuye witwa Vincent Semuhungu ni we wahaye iyi kipe ikimasa, kandi ngo ategereje ko aho iyi kipe izahugukira izaza kugitwara.

Semuhungu avuga ko yatanze iki kimasa kuko yishimiye kuba iyi kipe y’i Huye yaratsinze amakipe akomeye, kandi ko icyo agamije ari ukubereka ko abafana babari inyuma kugira ngo bakomeze gukina neza.

Ikimasa yagitanze kandi nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwemereye abakinnyi 26 bayigize hamwe n’ikipe tekinike yayo igizwe n’abantu barindwi, kuzagabana miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yazanye n’igikombe batsindiye.

Umufana (wambaye amadarubindi), hamwe na kapiteni wa Mukura
Umufana (wambaye amadarubindi), hamwe na kapiteni wa Mukura

Ibi byashimishije abakinnyi bavuga ko kuri bo ari uburyo bwo gukomeza kubagaragariza ko bashyigikiwe.

Ubwo batangiraga imyiteguro yo gutangira shampiyona, tariki 18/9/2019, kapiteni w’iyi kipe yagize ati “Ibi biratwereka ko abafana n’abakunda Mukura bazakomeza kudufasha kugira ngo tuzagere ku nsinzi twifuza muri shampiyona tugiye gutangira. Intego kandi nta yindi uretse gutsinda.”

Umufana witwa Marcel Nsanzimana na we ati “Ndanezerewe cyane kuko ubuyobozi bwa Mukura bushyigikiye ikipe yacu".

N’iriya nkunga y’umusaza Semuhungu ije gushyigikira abakinnyi kandi ndizera ko muri shampiyona Mukura tuzitwara neza cyane. Tuzabona umupira mwiza kuko tumaze kugira amakipe akomeye kandi afite ubushobozi.”

Pierre Claver Hitayezu na we ufana iyi kipe ati “Impano zahawe ikipe yacu ziradushimishije cyane. N’undi wese waba afite icyo yatanga kuri Mukura yagitanga kuko ari ikipe itagayitse.”

Perezida w’abafana ba Mukura, Etienne Ntahobavukira na we ati “Niba umuntu yemera agatanga inka, ni uko abona ko Mukura yatangiye kwihesha agaciro. Ubundi abantu nta gaciro barimo baduha, bavuga ko Mukura nta n’ibihumbi 500 izatahana muri miliyoni eshatu barimo batanga. Ariko babonye ko Mukura ikomeye.”

Akomeza agira ati “Ahubwo niba umuntu yatanze inka, n’abandi nibaze dufatanye, kuko nta wurya inyama zonyine. Ufite icyo kunywa akizane, dusabane, kuko inka ni iy’umuryango mugari wa Mukura.”

Umunyamabanga mukuru wa Mukura Siboyintore Théodate avuga ko iki kimasa bazajya kukireba muri iyi minsi.

Ati “Abakinnyi bari bamaze iminsi mu kiruhuko, ariko ubu bakivuyemo. Turaza kumureba tuganire, turebe umunsi mwiza wo kugira ngo icyo kimasa bagisangire.”

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’ikigega ‘Agaciro’, ku cyumweru tariki 15 Nzeri 2019, abakinnyi b’ikipe ya Mukura bari bagiye mu karuhuko, ariko kuwa gatatu tariki ya 18 bagarutse mu myitozo yo kwitegura shampiyona izatangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ukwakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

inkuru mbi,zijye ziva,kurubuga kuko zikura,abantu umutima kandi byararangiye,impanuka yabaye mukwa 7 wafungura muka10 ugasanga uhuye nayo,

lg yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

inkuru mbi,zijye ziva,kurubuga kuko zikura,abantu umutima kandi byararangiye,impanuka yabaye mukwa 7 wafungura muka10 ugasanga uhuye nayo,

lg yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka