Umufana wa Arsenal yatawe muri yombi ashinjwa guhohotera Mykhailo

Umuyobozi w’ikipe ya Arsenal, Mikel Arteta, yemeje ko bagiye gushyikiriza ubutabera umufana wabo wamurikishije ikaramu ifite agatara k’icyatsi, mu jisho rya Mykhailo Mudryk mu mukino Arsenal yaraye itsinzemo Chelsea 3-1.

Mykhailo Mudryk wa Chelsea
Mykhailo Mudryk wa Chelsea

Mudryk, wari uri hafi kujya muri Arsenal muri Mutarama mbere yo koherezwa muri Chelsea kuri miliyoni 88 z’ama Pound, yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbura mu mukino wabereye kuri stade ya Emirates, ku wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023.

Mudryk w’imyaka 22, yajomerewe n’abafana ba Arsenal ari nako undi mufana amumurika mu jisho rwagati, akoresheje ikaramu ifite agatara k’icyatsi umukino ugeze mu minota ya nyuma.

Abajijwe n’itangazamakuru kuri iki kibazo, Arteta yasubije ko niba hari icyabaye koko, bagomba kugenzura uko byagenze ubundi uwo mufana bagakora igikwiye.

Hagati aho Mykhailo Mudryk, we yagaragaje ko atabiremereje anyuze kuri Instagram, ashyiraho ifoto y’isura ye iriho urumuri rw’icyatsi mu jisho hagati, ubundi yandikaho ngo ‘it’s ok’, ashyiraho n’akamenyetso (emoji) k’ibiganza bibiri bishushanyije umutima.

Umuyobozi wa Arsenal, Mikel Arteta
Umuyobozi wa Arsenal, Mikel Arteta

Ibyo bimaze kuba, Arsenal yahise itangaza ko hari umufana wayo watawe muri yombi, ndetse ishimangira ko ibyakorewe Mudryk ari ibikorwa bitemewe na gato, kandi bishobora kumugiraho ingaruka.

Itangazo ryasohowe na Polisi naryo ryemeje ko hari umusore w’imyaka 21 watawe muri yombi kuri Stade ya Emirates, mu mukino wahuje Arsenal na Chelsea ku itariki 2 Gicurasi, akekwaho icyaha cyo kubangamira umudendezo wa rubanda, akaba yahise ajyanwa muri kasho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka