Umufana udafite ibihumbi bitatu ntazareba umukino wa Kirehe na Rayon Sports

Ikipe ya Kirehe izakira umukino wa rayon Sports kuri uyu wa gatanu, yashyizeho igiciro itari yarigeze yishyuza kuva yatangira gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu i Nyakarambi aho ikipe ya Kirehe FC yakirira imikino yayo, hategerejwe umukino w’amateka hagati ya Kirehe na Rayon Sports, umukino ushobora guha Rayon Sports igikombe, cyangwa Kirehe ikamenya niba ishobora kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ni umukino utegerejweho abafana benshi ba Rayon Sports i Kirehe
Ni umukino utegerejweho abafana benshi ba Rayon Sports i Kirehe

Kwinjira kuri uyu mukino, Ubuyobozi bw’ikipe ya Kirehe bwadutangarije ko kwinjira itike ya make ari amafaranga ibihumbi bitatu (3000 Frws), mu myanya y’icyubahiro ni 10,000 Frws, naho iruhande rw’imyanya y’icyubahiro bikazaba ari 5,000 Frws.

iri hema ni ryo ryagenewe imyanya y'icyubahiro, ariko mu gihe cy'ibyishimo ntibibuza abafana kurihagarara imbere
iri hema ni ryo ryagenewe imyanya y’icyubahiro, ariko mu gihe cy’ibyishimo ntibibuza abafana kurihagarara imbere

Ikipe ya Rayon Sports iramutse itsinze uyu mukino, yahita yegukana Shampiyona bidasubirwaho, naho Kirehe iramutse itsinze uyu mukino, icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere cyaba cyiyongereye, ikazasigara itegereje uko Gicumbi yitwara mu mikino isigaye.

Uru ni uruzitiro rubuza abafana kujya mu kibuga, aha hazaba hahagaze abafana bazaba bishyuye ibihumbi bitatu
Uru ni uruzitiro rubuza abafana kujya mu kibuga, aha hazaba hahagaze abafana bazaba bishyuye ibihumbi bitatu
Abafana ba Kirehe uyu mukino ni umwe mu mikino bitezeho kubagumisha mu cyiciro cya mbere
Abafana ba Kirehe uyu mukino ni umwe mu mikino bitezeho kubagumisha mu cyiciro cya mbere

Imikino y’umunsi wa 29 wa Shampiyona iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki 24/05/2019

Gicumbi FC vs AS Muhanga (Gicumbi)
Etincelles FC vs Mukura VS (Stade Umuganda)
AS Kigali vs Police FC (Stade de Kigali)
Kirehe FC vs Rayon Sports FC (Kirehe)

Ku wa Gatandatu Tariki 25/05/2019

Marines FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda)
APR FC vs Espoir FC (Stade de Kigali)
SC Kiyovu vs Amagaju FC (Stade Mumena)
Musanze FC vs Bugesera FC (Stade Ubworoherane)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 29 kubera amakarita

1. Lulihoshi Akisante Dieu Merci (AS Muhanga)
2. Nizigiyimana Junior (AS Muhanga)
3. Rusheshangoga Michel (APR FC)
4. Harerimana Obed (Musanze FC)
5. Shema Innocent (Musanze FC)
6. Mumbere Saiba Claude (Etincelles FC)
7. Duhayindavyi Gael (Mukura VS)
8. Niyomugabo Claude (AS Kigali)
9. Uko Ndubuisi Emmanuel (Amagaju FC)
10. Dusabe Jean Claude (Amagaju FC)
11. Ndagijimana Benjamin (Kirehe FC)
12. Munyeshyaka Gilbert (Kirehe FC)
13. Karera Hassan (Kiyovu SC)
14. Bwanakweli Emmanuel (Police FC)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko koko mubona Kirehe itari kugirango isetse abantu! Igikombe twavicyuye. Murakoze

Fabien yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka