Umubyeyi wa Pep Guardiola utoza Manchester City yishwe na COVID-19

Mama wa Pep Gaurdiola utoza Manchester City yo mu Bwongereza, yapfuye kuri uyu wa Mbere azize icyorezo cya Coronavirus.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yatanze itangazo ry’akababaro rivuga ko Mama wa Pep Guardiola, yapfuye azize icyorezo cya Coronavirus.

Ni itangazo rigira riti “ Umuryango wa Manchester City ubabajwe no kumenyesha urupfu rwa Maman wa Pep Dolors Sala Carrió I Manresa mu mujyi wa Barcelone nyuma yo kwandura icyorezo cya Coronavirus. Yari afite imyaka 82.”

Pep Guardiola ari kumwe na Mama we Dolors Sala Carrió, muri Kamena 2015
Pep Guardiola ari kumwe na Mama we Dolors Sala Carrió, muri Kamena 2015

Pep Gauardiola w’imyaka 49, mu kwezi gushize yari yatanze ibihumbi 918 by’ama Pounds, ni Hafi Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha mu guhangana n’iki cyorezo mu gihugu cye cy’amavuko cya Espagne.

Kugeza igihugu cya Espagne kiri mu bihugu byakozweho cyane n’iki cyorezo, aho abantu 135,032 bamaze kuyandura, 13,055 ikaba imaze kubahitana, naho abantu 40,437 bakaba barabashije kuyikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyigendere.Natwe niyo tujya.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka