Umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona y’u Rwanda wazamuwe

Inama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba Ferwafa yaganiriwemo zimwe mu mpinduka zishobora kuzakurikizwa muri shampiyona ziri imbere, harimo no kongera umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona

Kuri uyu wa Gatanu hateranye inama yahuje komite nyobozi ya Ferwafa, aho kimwe mu byagarutsweho cyane byari ukongera umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona mu Rwanda, aho ubusanzwe bari abakinnyi batatu.

Héritier Luvumbu Nzinga ni umwe mu banyamahanga beza bakinaga muri shampiyona y'u Rwanda
Héritier Luvumbu Nzinga ni umwe mu banyamahanga beza bakinaga muri shampiyona y’u Rwanda

Mu bitekerezo byatanzwe muri iyi nama bigomba kuzemezwa na Komite Nyobozi ya Ferwafa, harimo kuvana umubare w’abanyamahanga kuri batatu bakaba batanu, ariko hashyirwaho ko byibura bagomba kuba batarengeje imyaka 30 y’amavuko.

AS Kigali ni imwe mu makipe afite abanyamahanga benshi
AS Kigali ni imwe mu makipe afite abanyamahanga benshi

Bimwe mu byaganiriweho muri iyi nama nyunguranabitekerezo

1) Umubare w’abanyamahanga mu kibuga 5, umunyamahanga winjira mu gihugu urengeje imyaka 30 y’amavuko agomba kuba nibura yarakiniye ikipe y’igihugu cye mugihe k’imyaka 3 ishize.

2) umubare w’abanyamahanga muri squad yose nta mubare runaka ugenwe

3) Komite nyobozi iraza gutanga imirongo migari ku ikoreshwa ry’abanyamahanga; my rwego rwo kurengera ireme rya competition ndetse no kurengera abo bakinnyi igihe badahawe ibyo bumvikanye n’amakipe.

4) Ikiciro cya 2 ningombwa ko gikina comité nyobozi igiye kwiga kubishoboka byose kugira ngo bishoboke; umwanzuro wanyuma uzafatwa bitewe nikizaba gishoboka.

5) Amataliki y’ikiciro cya 1 (D1) araza gutangazwa vuba nyuma ya consultations n’inzego bireba.

6) Nibyiza ko ikipe ziturwa umutwaro gukina championat zicumbikiye abakinnyi. Byaba byiza ko ikipe zizakina abakinnyi bataha mungo zabo hanyuma gagakazwa ingamba zo kubabipa k’uburyo abarwayi babisa abandi ariko championat igakomeza.

7. Byaba byiza umubare w’abakinnyi uvanywe kuri 30 ukaba 35 cg 40 kugira ngo igihe habaye cases za COVID ikipe ibe ifite options zihagije kandi imikino idahagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka