Umubare w’abakinnyi b’Abanyamahanga wagizwe icumi muri shampiyona y’u Rwanda

Kuri iki Cyumweru, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamenyesheje amakipe yo mu cyiciro cya mbere ko yemerewe gukoresha abakinnyi b’Abanyamahanga 10 mu marushanwa y’imbere mu gihugu arimo na shampiyona.

Umubare w'abakinnyi b'Abanyamahanga wagizwe icumi muri shampiyona y'u Rwanda
Umubare w’abakinnyi b’Abanyamahanga wagizwe icumi muri shampiyona y’u Rwanda

Ibi byatangajwe binyuze mu ibaruwa yandikiwe aya makipe aho yabwiwe ko mu mwaka w’imikimo 2024-2025, yemerewe gukoresha abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda icumi (10) ariko batandatu aribo babanza mu kibuga hamwe n’Abanyarwanda batanu nkuko byari busanzwe.

Gusa abandi banyamahanga bane (4) bakazajya baba bari ku ntebe y’abasimbura ariko bashobora gusimbura muri batandatu babanje mu kibuga. Ibi bivuze ko mu kibuga hatagomba kujyamo abanyamahanga barenze batandatu.

Ni icyemezo cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi kuko amakipe akina icyiciro cya mbere yatanze icyifuzo cy’uko umubare w’abanyamahanga wazamurwa ibintu yakoze muri Nyakanga 2024 ariko shampiyona itangira umwanzuro utari watangazwa kugeza ubwo amakipe 14 akinnye imikino ibiri ibanza ya shampiyona akoresha itegeko ryari risanzwe uretse APR FC na Police FC zari mu mikino Mpuzamahanga zitari zakina umukino n’umwe wa shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka