Umubare muke w’abanyamahanga uri mu bituma shampiyona mu Rwanda idatera imbere - Kagere Meddie

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania yavuze ko kuba shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikinamo abanyamahanga bake ari imwe mu mpamvu umupira wo mu Rwanda udatera Imbere.

Mu kiganiro yahaye Kigali Today ku wa mbere tariki ya 30 Werurwe yagize ati "Umubare muke w’abanyamahanga bakina mu makipe yo mu Rwanda uri mu bituma shampiyona idakomera kuko bituma abakinnyi bo mu Rwanda babaho ntabo bahanganye."

Ikipe mu Rwanda yemerewe kugira umubare ishaka w’abakinnyi b’abanyamahanga ariko ikibuga kigomba kujyamo batatu muri 18.

Agendeye kuri iyi ngingo, Kagere yagize ati"Umubare w’abanyamahanga muke na wo uri mu bituma u Rwanda tudatera imbere, kuko bituma abakinnyi b’imbere mu gihugu birara ntibakore. Urugero : nageze muri Simba nsangayo John Bocco na Emmanuel Okwi wari uyoboye abatsinze ibitego byinshi birumvikana ko nk’umunyamahanga nagombaga gushaka umwanya kandi narabikoze."

Iyo igihugu gifite umubare munini w’abanyamahanga bifasha abanyagihugu gukora cyane kugira ngo babone umwanya wo gukina, kandi ntiwazana umunyamahanga mubi."

Yakomeje avuga ko umupira uba ubucuruzi bitewe n’amafaranga mwashoye mu bakinnyi b’abanyamahanga.

Kagere Meddie
Kagere Meddie

Ati "Ntiwazana umukinnyi uzahemba ibihumbi bitanu by’amadolari ngo uzane umukinnyi udakina, bivuze ko ugomba kureba umwiza."

Yagendeye kuri Politike ya Siporo muri Tanzania yumva n’u Rwanda rwayigiraho.

Ikipe ikina shampiyona ya Tanzania mu cyiciro cya mbere yemerewe abanyamahanga 10 mu bakinnyi 30 bandikishwa. Abo bakinnyi uko ari 10 buri kipe ibishyurira umusoro buri akwezi.

Mu buryo bw’imikinire, ikipe yemerewe gukinisha abo ishaka bitewe n’uko bitwaye cyangwa amahitamo y’umutoza.

Kagere Meddie yageze muri Simba Sports Club yo muri Tanzania avuye muri Gormahia yo muri Kenya mu mwaka wa 2018. Mu mwaka we wa mbere yatsinze ibitego 23 n’imipira ine yavuyemo ibitego. Mu mwaka we wa kabiri amaze gutsinda ibitego 19 n’imipira itandatu yavuyemo ibitego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane,nanjye nemerako impamvu mu Rwanda tudatera imbere muri Ruhago yacu nuko abakinnyi baturuka hanze bakiri bake cyane kuri feuille de match,nibongera umubare w’abanyamahanga shampiyona yacu izatera imbere.
Urugero:APR yatsinze TP Mazembe mwibuke abanyamahanga yari ifite.

Murakoze

Gaspard yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka