Uko Stade Ubworoherane imeze nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa (Amafoto)

Nyuma y’imyaka ibiri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze isanwa yatashywe ku mugaragaro yongera no kwakira imikino.

Stade Ubworoherane yarasanwe, ishyirwamo ubwatsi bushya bwitwa Kikuyu bwakuwe muri Kenya
Stade Ubworoherane yarasanwe, ishyirwamo ubwatsi bushya bwitwa Kikuyu bwakuwe muri Kenya

Tariki ya 09 Gashyantare 2017 nibwo ubuyobozi bw’ako karere bwayifunguye, hanakinwa umukino wahuje Musanze FC na Police FC, warangiye amakipe yombi aguye miswi, 0-0.

Iyo winjiye muri Stade Ubworoherane icya mbere ubanza kubona ni uko mu kibuga bashyizemo ubwatsi bushya ndetse n’aho abafana bicara hasize irangiza rigaragaza amabara y’ibendera ry’u Rwanda.

Ubwo bwatsi bwashyizwe mu kibuga ngo bwitwa Kikuyu Grass bwakuwe mu gihugu cya Kenya.

Imirimo yo gusana iyo Stade ngo yarangiye itwaye Miliyoni 170RWf.

Abatuye mu Karere ka Musanze barishimira ko noneho ikipe yabo, Musanze FC igiye kujya ikinira mu kibuga kimeze neza; nkuko Mvunabandi Rozaro abivuga.

Gira ati “Ni byiza cyane kuba tubonye Stade, ntabwo tuzongera kujya i Nyakinama, hatuberaga kure, bigatuma ikipe yacu itabona abafana turanezerewe cyane kuba tubonye Stade Ubworoherane.”

Ahicara abafana ni uko hameze muri Stade Ubworoherane nyuma yo gusanwa
Ahicara abafana ni uko hameze muri Stade Ubworoherane nyuma yo gusanwa

Ubwo iyo Stade yari iri gusanwa Musanze FC yakiniraga ku kibuga cya Nyakinama giherereye mu murenge wa Muko.

Umuyobozi w’ikipe ya Musanze FC, Tuyishime Placide asobanura ko ikibuga cya Stade Ubworoherane kigiye kubafasha kwongera umusaruro mu ikipe yabo.

Agira ati “Ikibuga cya Nyakinama ntabwo cyari gitunganye nkuko twifuzaga, bitewe nuko ikibuga cyari kimeze birabangamaho gatoya.

Ariko iki ngiki uburyo ari ikibuga cyiza, ikibuga mpuzamahanga twagereranya na Stade Amahoro, tuzakiboneraho amanota menshi dukurikije uko twari turi Nyakinama.”

Aha niho hateganyijwe kwicara abasimbura muri Stade Ubworoherane
Aha niho hateganyijwe kwicara abasimbura muri Stade Ubworoherane

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Bagirishya Pierre Claver asobanura ko kunengwa kugira Stade mbi byatumye hari icyo bakora mu bushobozi bwabo buke.

Agira ati “Ni ibintu twanengwaga ko twari dufite Stade isa nabi, kuba twari dufite Stade itagendanye n’igihe.

Twifuje rero mu bushobozi buke bw’akarere ko twagenda tuvugururaho buhoro buhoro dukurikije ubushobozi bwacu kuko iyi mirimo dukoze tuyikoze mu myaka ibiri.”

Nubwo ariko Stade ubworoherane yatashywe ngo imirimo yo kuyisana ntirarangira kuko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buteganya gutunganya n’ibibuga bya Basketball, hakanaterwa n’amarangi ku nkuta za Stade.

Andi mafoto ya Stade Ubworoherane

Iyi nzu ni urwambariro
Iyi nzu ni urwambariro

Uko yari imeze mbere itaravugururwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nibyo bakoze ikibuga cyiza, ariko barebe nahazaza habana bakiri bato kuko babuze aho bakinira barebe uko bakora ikindi kibuga 1 nibura gishobora gutuma abantu bakoreraho imikino mwinshi ku munsi. Kiriya ntabwo cyakorerwaho imwitozo ndetse ngo gikinirweho.

BOSCO yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

Nice emprovement

Elyse yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

mbega byiza, ubu bwatsi bukoze iyi stade burasa neza.

alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2017  →  Musubize

Kuki indi mikino ititaweho?aha ndavuga ko hari ibibuga bya basketball na volleyball bitigeze bisanwa nkuko nyakozwe muri football

Jean Claude MURIGO yanditse ku itariki ya: 12-02-2017  →  Musubize

Kuki indi mikino ititaweho?aha ndavuga ko hari ibibuga bya basketball na volleyball bitigeze bisanwa nkuko nyakozwe muri football

Jean Claude MURIGO yanditse ku itariki ya: 12-02-2017  →  Musubize

Ubuyozi Bwakarere Kamusanze Nubwogushimirwa Kandi Natwe Abakunzi bumupira wamaguru Biradushimishije

Nutundi Turere Turebereho Sport Ningobwa

Sindayigaya Donatien yanditse ku itariki ya: 12-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka