Uko N’Golo Kanté watundaga ibishingwe yahindutse icyamamare muri ruhago

N’Golo Kanté uherutse kwegukana igikombe cya Champions League ari kumwe n’ikipe ya Chelsea ari kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kigali Today yakusanyirije abasomyi bayo ibidasanzwe ku buzima bwe n’uburyo yazamutse muri ruhago.

Yavukiye ku bimukira b’abanya Mali avukira rwagati mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa. N’ubwo hari uwatekereza ko umuntu utuye muri Paris aba abayeho neza bitewe n’iterambere ry’uyu mujyi n’iry’igihugu cy’u Bufaransa, kuri N’Golo Kanté we si ko byagenze kuko yavukiye anakurira mu buzima bushaririye.

We n’Umuryango we bari batunzwe n’amafaranga bakuraga mu gukusanya imyanda, aka kazi yagafatanyaga na se waje kwitaba Imana afite imyaka 11 y’amavuko ubuzima burushaho kumubihira no kumwongerera inshingano zo gusigara ari we utunze umuryango we warimo nyina n’abavandimwe be bane.

Avuka yahawe amazina N’Golo Kanté. Izina Kanté rikomoka ku rurimi rw’iki Bambara rukoreshwa cyane n’abari hagati ya Miliyoni 30 na 40 mu gice cya Afurika y’Iburengerazuba nka Burkina Faso, Senegal, Guinea-Bissau, Guinea, Liberia, Ivory Coast na Gambia.

Amafaranga atunga umuryango barayabonaga bakabaho we na barumuna be. Byaje kuba bibi ariko nyuma ubwo se yitabaga Imana, N’Golo Kanté aba impfubyi afite imyaka 11 gusa y’amavuko.

Nyuma y’urupfu rwa se ni we wasigaranye inshingano zo kwita kuri barumuna be yunganira nyina. Kuva icyo gihe binavugwa ko ari ho yatangiriye kugira inshingano zigoye atangira gutekereza ku cyari guhindura ubuzima bw’umuryango we.

Nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Bufaransa itwaye igikombe cy’isi mu 1998, yatangiye kwigirira icyizere kuko iyi kipe yarimo abimukira benshi nka we.

Yatangiye kwigirira icyizere ku myaka umunani agana ikipe y’abana yari iri mu gace yavukiyemo atangira kuyikinira ndetse abwira abantu ko na we ashaka gutwara igikombe cy’isi ari kumwe n’u Bufaransa .

Ibi ntibyatinze nyuma y’imyaka 20 yabigezeho we n’u Bufaransa batwarana igikombe cy’isi .

Ubwo bakirwaga mu biro by’umukuru w’Igihugu (Champs-Élysées) na Perezida Macron bamaze kwegukana igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya aho babigezeho batsinze CROATIA 4-2, bagenzi be bamukoreye indirimbo bati ni mugufi , ni mwiza yabashije guhagarika Lionel Messi (il est petit, il est gentil, il a bouffé Léo Messi)

Kuba umukinnyi mwiza ntabwo bije mu minsi ya none kuko yahoze ari umukinnyi mwiza mu makipe yose yabanje gukinamo nka Boulogne na Caen. None byatewe n’iki ngo atinde kumenyakana? Uwamutoje umuzi neza ari we Pierre Ville avuga ko icyabiteye ari uko aba scout (abarambagiza abakinnyi) batamukundaga kubera ingano ye dore ko ngo babonaga nta gihagararo afite bityo bakabona batamwizera ku mwanya akinaho uba usaba ibigango no guhora uhanganye mu kibuga, ikindi ni uko babonaga adakunze kuvuga ndetse ngo byanaterwaga n’uko we atihariraga umupira nk’abandi bana baba bashaka gukina biharira kugira ngo bigaragaze.

Icyo uzaba cyo ntaho kijya. Kera kabaye yabengutswe n’ikipe ya Leicester City yo mu Bwongereza yakinaga mu cyiciro cya kabiri mu 2014. Ageze muri iyi kipe yari atangiye kubona ko ubuzima bushobora guhinduka.

Akihagera ubuzima bwaramugoye kuko amakipe yakinagamo yari atuye hafi y’ahaberaga imyitozo bityo akajya ku myitozo n’amaguru, ageze mu mujyi wa Leicester yabonye inzu kure y’ikibuga cy’imyitozo atangira kugerageza kugenda n’amaguru aho yazindukaga akajya ku myitozo n’amaguru rimwe na rimwe bikamusaba kugenda yiruka ngo adakererwa.

Nyuma ariko yaje kubona bizamugora ahitamo kugura imodoka. Mu gihe abandi ba Star (ibyamamare) bagura imodoka zihenze, we yahisemo kwigurira imodoka ya MINIBUS kugira ngo ajye ayikoresha ariko anayikoresha mu gutwara umuryango we mu gihe bibaye ngombwa.

Ari muri Leicester City ni ho yamenyekaniye cyane kuko yayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere ihita inatwara igikombe cya Shampiyona 2015–16 nyuma y’imyaka isaga ijana. Amaze kwegukana igikombe yerekeje muri Chelsea na ho ahita ahatwarira igikombe cya Shampiyona 2016–17. Chelsea yakomeje no kuyigiriramo ibihe byiza ahatwarira n’ibindi bikombe birimo FA Cup, Europa League n’igikombe cya Champions League .

Nyuma yo kwegukana Champions League no kugora cyane abakinnyi ba Machester City, N'Golo Kanté arahabwa amahirwe yo kwegukana 'Ballon d'Or' igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku isi mu mupira w'amaguru
Nyuma yo kwegukana Champions League no kugora cyane abakinnyi ba Machester City, N’Golo Kanté arahabwa amahirwe yo kwegukana ’Ballon d’Or’ igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku isi mu mupira w’amaguru

Nyuma yo gutwara Champions League batsinze ikipe ya Manchester City yashimangiye ko ashimishijwe no kongera kwandika amateka ariko avuga ko intsinzi bayikesha gukorera hamwe bityo atewe ishema n’ibyo bagenzi be bakoze.

N’Golo Kanté uherutse kwegukana Champions League natwara igikombe cy’u Burayi kigiye gutangira guhera tariki 11 Kamena 2021 dore ko ari mu ikipe y’gihugu y’u Bufaransa ihabwa amahirwe, azaba abaye umukinnyi wa kabiri ku isi ubashije kwegukana shampiyona y’u Bwongereza, igikombe cy’isi, Champions League, Europa League n’igikombe cy’u Burayi. Uwakoze ibi kugeza ubu ni umukinnyi Pedro Rodriguez wenyine.

Azwiho kudakunda imodoka zihenze. Uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi £290,000 ku cyumweru dore ko ari mu bahembwa amafaranga menshi muri Chelsea ni ukuvuga miliyoni 300 z’Amanyarwanda ku cyumweru yigendera mu modoka yo mu bwoko bwa Minubus ngo na yo yayiguze ari ukubura uko agira kuko byamugoraga kugera mu myitozo ubundi ngo yagakwiriye kujya agenda n’amaguru.

Abandi ba STAR bagira abakunzi b’abakobwa cyangwa abagore ariko we nta mugore arashaka, ndetse nta n’umukunzi agira n’ubwo abakobwa benshi bamukunda kubera ubunyangamugayo no kumubonamo umuntu waba indahemuka.

Ku myaka 30 y’amavuko ngo igihe ntabwo kiragera, ngo yahisemo guha umutima we umwuga wo gukina ruhago no kwita ku muryango we.

Kurekura amafaranga biri mu bintu bimugora. Uyu mukinnyi ubarirwa amafaranga agera kuri miliyoni 30 z’ama pawundi ni ukuvuga asaga miliyari 30 z’amanyarwanda no kwishyura ibiryo muri resitora abyishyura agononwa.

Niba uri umufana we, iyi nkuru se wigeze uyimenya? David Luiz na Willian bagikina muri Chelsea bari bafite resitora mu mujyi wa Londres. Iyi resitora yagiraga igihe ikanyuzamo igatanga ibiryo by’ubuntu ku bantu bayijyagamo. Kuri uyu munsi N’Golo Kanté ngo ntiyatangwaga yarazaga akarira ubuntu atinya kujya ahandi ngo yishyure.

N’Golo Kanté n’ubwo yize bimugoye ariko yabashije kwiga. Afite imyaka 18 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu icungamutungo aza no kongeraho imyaka 2 abona impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu icungamutungo. Nasoza ruhago avuga ko azakora akazi ko kwibera umubitsi. Uyu mwuga n’ubundi ni wo wari amahitamo ya kabiri mu gihe gukina ruhago bitari kumukundira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mwiliwe,
muhora mukora amakosa ntago ingoro y’umukuru w’igihugu cy’ubufransa ali "champs-élysée" aha ni umuhanda uli muli Paris.
Ingoro ni "Le Palais de l’Elysée"

Gatuuza yanditse ku itariki ya: 2-06-2021  →  Musubize

KUBA NGOL ADATAGAGUZA UMUTUNGO, YARABABAYE KANDI YIZE NO KUWUCUNGA.

VINCENT yanditse ku itariki ya: 2-06-2021  →  Musubize

😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😉 Yubahwe kbx

Lewis yanditse ku itariki ya: 2-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka