Uko amakipe yiyubatse yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2021-2022 itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, amakipe yiyubatse mu buryo butandukanye haba mu makipe ari mu myanya y’imbere ndetse no mu myanya ya nyuma.

Byiringiro Lague yongereye amasezerano muri APR FC
Byiringiro Lague yongereye amasezerano muri APR FC

Mu makipe yasoje imikino 15 ibanza ari mu myanya itandatu ya mbere, ikipe ya APR FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 34 ntabwo yigeze yinjizamo abakinnyi bashya ahubwo yongereye amasezerano abakinnyi bayo babiri ari bo Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet basinye amasezerano y’imyaka 4 bakinira iyi kipe.

Ishimwe Anicet na we yongereye amasezerano muri APR FC
Ishimwe Anicet na we yongereye amasezerano muri APR FC

Kiyovu Sports yarangije imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 29 yongeyemo abakinnyi bakina bayifasha gusatira barimo Umurundi Benjamin Kasongo Lokando wakiniraga ikipe ya AS Maniema yo muri RDC yongeramo kandi Fred Muhozii wakiniraga ikipe ya Espoir FC wayisinyiye imyaka ibiri aguzwe miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda akabonamo zirindwi mu gihe ikipe yahawe miliyoni eshatu.

Fred Muhozii mu mwambaro wa Kiyovu Sports
Fred Muhozii mu mwambaro wa Kiyovu Sports

Iyi kipe ya Kiyovu Sports kandi yatandukanye ku bwumvikane n’uwari myugariro wayo wo hagati witwa Ngando Omar kubera kutabona umwanya wo gukina nyamara ari mu bahembwa amafaranga menshi muri iyi kipe.

Benjamin Kasongo waguzwe na Kiyovu Sports
Benjamin Kasongo waguzwe na Kiyovu Sports

Rayon Sports iri mu makipe yiyubatse cyane nyuma y’uko isoreje ku mwanya wa gatatu mu mikino 15 ibanza n’amanota 26. Iyi kipe yahereye hanze y’u Rwanda igura rutahizamu ukomoka muri Cameroon witwa Mael Dindjeke wavuye muri PWD Bamenda, umunya-Uganda Musa Essenu ukina na we asatira, mu gihe imbere mu gihugu bahaguze Ishimwe Kevin ukina hagati mu kibuga wari umaze gutandukana na Kiyovu Sports, Bukuru Christophe ukina na we hagati mu kibuga wari wirukanwe mu ikipe ya APR FC ndetse na Kwizera Pierrot wagarutse muri iyi kipe nyuma yo kurangiza amasezerano muri AS Kigali.

Abakinnyi batanu bashya Rayon Sports yaguze
Abakinnyi batanu bashya Rayon Sports yaguze

Ikipe ya AS Kigali iri mu makipe yatangiye shampiyona ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ariko yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kane n’amanota 24. Mu rwego kwiyubaka, yaguze abakinnyi barimo Kalisa Jamir ukina hagati mu kibuga wavuye muri Vipers yo muri Uganda na Mouangue Ekwa Alain Serge ukomoka muri Cameroon wakiniraga ikipe ya Estern Company Sporting Club yo mu Misiri. Ni mu gihe iyi kipe yatandukanye na Kwizera Pierrot wasubiye muri Rayon Sports.

Mouangue Ekwa Alain Serge waguzwe na AS Kigali
Mouangue Ekwa Alain Serge waguzwe na AS Kigali
Kalisa Jamir waje kongera imbaraga muri AS Kigali
Kalisa Jamir waje kongera imbaraga muri AS Kigali

Ikipe ya Musanze FC iri mu makipe yatunguranye mu mikino 15 ibanza ya shampiyona aho yayisoje iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 23 n’ibitego bitanu izigamye. Iyi kipe mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura yongeyemo Harerimana Obed wakiniraga ikipe ya Police FC ndetse yongera ku rutonde Munyeshyaka Gilbert utarakinnye imikino ibanza ariko akorana imyitozo n’ikipe.

Ikipe ya Police FC iri mu makipe atangira shampiyona avuga ko ashaka igikombe cya shampiyona yewe iri no mu zihabwa amahirwe kubera uburyo iba yitwaye ku isoko ry’abakinnyi. Iyi kipe yasoje imikino 15 ibanza iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 23. Yatandukanye na Harerimana Obed ku bwumvikane wagiye mbere y’uko imikino ibanza irangira maze yinjiza myugariro Sibomana Abouba ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso wasinye amasezerano y’amezi atandatu.

Amakipe ane (4) ari mu myanya ine ya nyuma na yo yongeyemo imbaraga zizakoreshwa mu mikino yo kwishyura, ashakisha uburyo yaguma mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Rutahizamu Okenge Lulu Kevin wakiniraga ikipe ya Gicumbi FC yagiye muri Etoile de l'Est
Rutahizamu Okenge Lulu Kevin wakiniraga ikipe ya Gicumbi FC yagiye muri Etoile de l’Est

Ikipe ya Etoile de l’Est yazamutse uyu mwaka mu rwego rwo kwirinda kongera kumanuka yahereye mu busatirizi isinyisha Rutahizamu Okenge Lulu Kevin wakiniraga ikipe ya Gicumbi FC.

Rutahizamu Dido Freddy Masudi ukomoka muri RDC na we yasinye muri Etoile de l'Est
Rutahizamu Dido Freddy Masudi ukomoka muri RDC na we yasinye muri Etoile de l’Est

Basinyishije kandi rutahizamu Dido Freddy Masudi ukomoka muri RDC. Iyi kipe kandi yanasinyishije umukinnyi ukina hagati mu kibuga witwa Nziengui Koumba Nicodeme Russel ukomoka mu gihugu cya Gabon ndetse na Stanley ukomoka muri Ghana ukina asatira anyuze ku ruhande.

Nziengui Koumba Nicodeme Russel ukina hagati mu kibuga wagiye muri Etoile de l'Est
Nziengui Koumba Nicodeme Russel ukina hagati mu kibuga wagiye muri Etoile de l’Est

Iyi kipe yinjijwe ibitego 20, yashatse n’uburyo yakugarira isinyisha myugariro ukomoka muri RDC witwa Nzau Ndimbumba Jordan.

Myugariro ukomoka muri RDC witwa Nzau Ndimbumba Jordan (wambaye ingofero) yasinyiye ikipe ya Etoile de l'Est
Myugariro ukomoka muri RDC witwa Nzau Ndimbumba Jordan (wambaye ingofero) yasinyiye ikipe ya Etoile de l’Est

Gicumbi FC nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri ikagaruka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, kugeza ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 12 iyi kipe yaguze ba rutahizamu babiri ari bo Malanda Destin Exauce w’imyaka 22 na Benny Boliko w’imyaka 23 bombi bakomoka muri Congo Braza Ville.

Benny Boliko wasinyishijwe na Gicumbi FC
Benny Boliko wasinyishijwe na Gicumbi FC

Ikipe ya Gorilla FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 11 yatsinze imikino ibiri gusa. Nta bakinnyi bashya yaguze ahubwo yashakiye ibyangombwa abarimo Samuel, Mustafa Cisse, na Protais bari basanzwe muri iyi kipe bongerwa ku rutonde rw’abo izitabaza mu mikino yo kwishyura.

Malanda Destin Exauce waguzwe na Gicumbi FC
Malanda Destin Exauce waguzwe na Gicumbi FC

Etincelles ni yo kipe iri ku mwanya wa nyuma mu makipe 16 aho ifite amanota 11 gusa. Mu rwego rwo kwiyubaka, iyi kipe yaguze abakinnyi barimo Usabimana Olivier wavuye muri Police FC, Kipasa Mukata ukina hagati mu kibuga n’umunyezamu Lulu Thierry bavuye muri AS Kabasha yo muri RDC ndetse na myugairiro Sammy Musemakweli.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu:

Mukura VS i Huye irakira Rayon Sports saa cyenda.

Gasogi United saa sita n’igice irakira kuri sitade ya Kigali ikipe ya Marine FC.

Gorilla FC irakira Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali saa cyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka