Uko amakipe azahura muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro, APR na Rayon zishobora gucakirana muri ½

Amakipe umunani yose azakina imikino ya ¼ mu gikombe cy’Amahoro yaraye amenyekanye, nyuma y’umukino umwe wari usigaye wahuje APR FC n’Amagaju

Kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo haraye habereye umukino usoza indi ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, aho ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju ibitego 3-0, byatsinzwe na Nshuti Innocent watsinze bibiri ndetse na Kwizera Alain Bacca.

Nyuma y’uyu mukino APR FC yabaye ikipe ya munani ibonye itike ya ¼, aho igomba kuzahura n’ikipe ya Marines FC nayo iheruka gusezerera ikipe ya Kiyovu Sports iyitsinze ibitego 2-1.

Ikipe ya APR FC niramuka isezereye ikipe ya Marines, ishobora kuzahita icakirana n’ikipe ya Rayon Sports mu gihe nayo yazaba ibashije gusezerera ikipe ya Bugesera bazahurira muri ¼.

APR Fc na Rayon Sports ziheruka guhurira mu gikombe cy'Amahoro tariki 04/07/2016, Rayon Sports itsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma
APR Fc na Rayon Sports ziheruka guhurira mu gikombe cy’Amahoro tariki 04/07/2016, Rayon Sports itsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma
Igitego cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa nyuma w'umukino
Igitego cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa nyuma w’umukino

Uko amakipe azahura muri muri 1/4

APR FC vs Marines FC
Rayon Sports vs Bugesera
AS Kigali vs Gasogi United
Police FC vs Etoile de l’Est

Uko amakipe azahura muri ½ cy’irangiza

APR FC vs Marines FC/ Rayon Sports vs Bugesera
AS Kigali vs Gasogi United/ Police FC vs Etoile de l’Est

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hello nitwa nkundimana gaspard umufana wa rayon sports igikombe cya mahoro turacyinyotewe bafana muze dushyigikire icyipe yacu rayon sports
Amahirwe masa.

Nkundimana gaspard yanditse ku itariki ya: 22-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka