Uganda na RDC mu itsinda rimwe: Uko tombola ya #CHAN2023 yagenze

Mu gihugu cya Algeria kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022, habereye tombola y’Igikombe cya Afurika 2023, ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kizabera muri icyo gihugu hagati ya Mutarama na Gashyantare 2023.

Muri iyi tombola ibihugu 18 byabonye itike yo gukina Igikombe cya Afurika (CHAN 2023), byagabanyijwe mu matsinda atatu.Tombola yasize itsinda rya mbere ririmo Algeria izakira iri rushanwa rizakinirwa i Alger mu murwa mukuru, izaba iri hamwe na Mozambique, Ethiopia yasezereye u Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu ya Libya.

Itsinda rya kabiri rizakinira Annaba, risa nk’aho ariryo tsinda ry’urupfu kuko ririmo ibihugu bituranye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aribyo ikipe y’igihugu ya Uganda itari yasiba iyi mikino kuva mu 2017 ndetse na RDC, kongeraho Côte d’Ivoire na Senegal.

Itsinda rya gatatu rizakinira mu mujyi wa Constantine ririmo ikipe y’igihugu ya Maroc iheruka kwegukana igikombe cyabereye muri Cameroon mu 2021, Sudan, Madagascar ndetse n’ikipe y’igihugu ya Ghana.

Kubera ko iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 18 gusa rikagira amatsinda atanu, itsinda rya kane n’irya gatanu agizwe n’amakipe atatu. Itsinda rya kane ririmo igihugu cya Angola, Mali na Mauritania, iri tsinda rikazakinira mu mujyi wa Oran.

Itsinda rya gatanu rizakinira mu mujyi wa Oran ari naryo rya nyuma, ririmo igihugu cya Cameroon cyakiriye irushanwa riheruka mu 2021, Congo BrazaVille ndetse na Niger.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda
Uko amakipe agabanyije mu matsinda

U Rwanda ntabwo rwabonye itike yo kwitabira iri rushanwa nyuma yo gutsindwa na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, wabereye i Huye mu gihe umukino ubanza wari wabereye muri Tanzania amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Irushanwa biteganyijwe ko rizatangira tariki 13 Mutarama 2023 mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa tariki 4 Gashyantare 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka