Uganda itsinze u Rwanda mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga u Rwanda na Uganda kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukwakira 2021 urangiye ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.

Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, abafana bakaba batemerewe kuwinjiramo mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Umukino watangiye ikipe y’u Rwanda ihabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi, dore ko yakiniraga mu rugo, ariko birangira rubuze amanota y’umunsi.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Bayo Fahad ku munota wa 43 w’umukino ubwo igice cya mbere cyendaga kurangira.

Abakinnyi b’u Rwanda bakomeje gukinira ku gitutu bashaka kwishyura igitego ndetse batekereza no kuba babona ibitego birenze kimwe ariko ikipe ya Uganda ikomeza kwihagararaho iryama ku gitego kimwe yari yabonye kugeza umukino urangiye.

Ni umukino wari utegerejwe na benshi, dore ko ibihugu byombi bisanzwe bihatana mu buryo bukomeye, kwegukana intsinzi bikaba kandi byari ishema ku mutoza Milutin Sredojević Micho, Umunya-Serbia wahoze atoza Amavubi y’u Rwanda, ariko akaza gusezererwa kuri ako kazi muri 2014 nyuma yo kugaragaza umusaruro muke mu marushanwa atandukanye ikipe y’igihugu yagiye yitabira.

Biteganyijwe ko Amavubi ahita yerekeza muri Uganda, dore ko umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 i Kampala muri Uganda.

U Rwanda ruherereye mu itsinda E hamwe na Uganda, Mali na Kenya, aya makipe kimwe n’andi atandukanye akaba ari mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gukina umupira byaratwihishe mba ndoga Rwabugiri tuba tubeshya mbere yo gukina ngo "turiteguye" twamara gutsindwa ngo ni amakosa make azakosorwa ubutaha dutsinde naho ni ikinyoma natekereza akayabo k’amafaranga ava ku misoro ya rubanda atikiriramo nkababara cyane.Ni agahomamunwa.
Rwose reka nsabe FERWAFA bagarure abanyamahanga tubabatize nkuko aba FRANCE babigenza, cyane ko hari igihe byakozwe,Uganda ntiyakoragaho twajyaga muri CAN na CHAN yemwe abana bakajya mu gikombe kisi dusubire ku rufatiro.Politiki yo gukinisha abanyagihugu niyo itumwajije kugeza ubu.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 7-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka