#UEFAChampionsLeague: Real Madrid itsinze Liverpool itwara igikombe cya 14

Ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, ikipe ya Real Madrid yatsindiye Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League igitego 1-0, itwara igikombe ku nshuro ya 14 mu mateka yayo.

Ni umukino wabereye kuri Stade de France mu gihugu cy’u Bufaransa, watangiye ukerereweho iminota 36 kubera gutinda kwinjira muri stade kw’abafana biganjemo aba Liverpool. Umukino watangiye ikipe ya Liverpool igerageza uburyo bw’igitego, cyane binyuze ku mukinnyi Sadio Mane ariko umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois akomeza kwitwara neza.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Liverpool iteye amashoti icumi (10) mu izamu rya Real Madrid arimo atanu (5) yerekezaga mu izamu, mu gihe Real Madrid yari imaze gutera amashoti abiri (2) muri rusange arimo rimwe (1) rigana mu izamu.

Thibaut Courtois yakuyemo imipira icyenda igana mu izamu
Thibaut Courtois yakuyemo imipira icyenda igana mu izamu

Igice cya kabiri ikipe ya Real Madrid yaje ikina ibitandukanye ugereranyije n’igice cya mbere, cyane cyane binyuze ku bakinnyi bayo bo hagati nka Luka Modric,Toni Kroos na Casemiro biyongeraho impande zayo zirimo Vinicius Junior na Federico Valverde, kugeza ubwo ku munota wa 67 ku mupira waturutse kwa Fedirico Valverde, ikipe ya Real Madrid yabonye igitego cyatsinzwe na Vinicius Junior.

Liverpool yarwanye no gushaka igitego cyo kwishyura binyuze ku barimo Mohamed Salah, ariko umukino urangira Real Madrid itsinze igitego 1-0.

Umukino warangiye muri rusange ikipe ya Liverpool iteye amashoti 24 mu izamu rya Real Madrid, arimo icyenda yaganaga mu izamu rya Thibaut Courtois mu gihe mu mukino wose Real Madrid yateye amashoti 4 agana mu izamu rya Alisson Becker, arimo abiri (2) agana mu izamu, rimwe ryavuyemo igitego.

Vinicius Jr w'imyaka 21 niwe watsindiye Real Madrid
Vinicius Jr w’imyaka 21 niwe watsindiye Real Madrid

Ni inshuro ya kabiri Real Madrid itsindiye Liverpool ku mukino wa nyuma, uhereye muri 2018 mu gihe mu 1981, Liverpool yagitwaye iyitsinze igitego 1-0.

Real Madrid yatwaye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro yayo ya 14 mu, ari nayo imaze kugitwara inshuro nyinshi mu mateka, iyo kipe kandi yakomeje agahigo kuko kuri ubu inshuro umunani zose iheruka ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa (harimo n’uyu mwaka) itigeze ihatsindirwa.

Amarira y'ibyishimo ku bakinnyi ba Real Madrid
Amarira y’ibyishimo ku bakinnyi ba Real Madrid

Reba uko i Kigali byari byifashe muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

We are madridas all the time with 14 champions League keep up guys

So guys you make mi day

Patrick yanditse ku itariki ya: 30-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka