UEFA yemeje ko u Burusiya butazitabira Igikombe cy’u Burayi cya 2024

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi, rifatiye u Burusiya ibihano byo kutitabira amarushanwa atandukanye y’umupira w’amaguru, kubera intambara iki gihugu cyashoje kuri Ukraine, kuri ubu ryatangaje ko u Burusiya butazitabira Euro 2024, bukurwa muri tombola yo gushaka itike.

Ikipe y'igihugu y'u Burusiya
Ikipe y’igihugu y’u Burusiya

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’maguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA), ryatangaje ko igihugu cy’u Burusiya kitazaba kiri mu bihugu bizitabira tombola yo gushakisha itike y’Igikombe cy’u Burayi cya 2024, iteganyijwe kuzabera i Frankfurt mu Budage ku itariki 9 Ukwakira 2022.

Ibi bituruka ku bihano UEFA yafatiye umupira w’amaguru w’iki gihugu muri Gashyantare, bikemezwa n’urukiko rwa siporo muri Nyakanga uyu mwaka.

Iki cyemezo cya UEFA gisobanuye ko umupira w’amaguru mu Burusiya uguma mu bihano, ndetse iki gihugu kikaba kitazagaragara mu Gikombe cy’u Burayi, biteganyijwe ko kizakinwa mu mpeshyi ya 2024 ndetse ibi n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burusiya rikaba ryamaze kubyemeza.

Kuva u Burusiya bwatangiza intambara ku gihugu cya Ukraine, UEFA yagiye ifatira ibihano bikomeye iki gihugu, birimo kubuza amakipe yacyo (Clubs) kwitabira amarushanwa atandukanye mpuzamahanga yo kuri uyu mugabane, ndetse n’ikipe y’igihugu yacyo ikaba ikuwe mu gikombe cy’u Burayi.

Ntabwo ari UEFA gusa ihagaritse u Burusiya kuko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), naryo ryakomanyirije umupira w’amaguru mu Burusiya, nk’aho ryakuye iki gihugu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, kizatangira mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka