UEFA yatangaje ikipe y’abakinnyi 11 beza ba Champions League

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi yatangaje ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza muri champions League 2020/2021, bigajemo aba Paris Saint Germain yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Nyuma yo gusoza irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’I Burayi “UEFA Champions League”, aho igikombe cyatwawe na Bayern Munchen itsinze Paris Saint Germain, UEFA yamaze gushyira hanze abakinnyi 11 bitwaye neza.

Bayern Munchen yegukanye igikombe ifitemo abakinnyi batatu
Bayern Munchen yegukanye igikombe ifitemo abakinnyi batatu

Bidashidikanywaho, umunyezamu ni Manuel Neuer wa Bayern Munchen, ba myugariro hakabamo Marquinhos wa Paris Saint Germain wari umaze iminsi akina hagati, Presnel Kimpembe, Juan Bernat bose ba PSG, ndetse na Kimmich wa Bayern.

Mu kibuga hagati harimo Sabitzer wa RB Leipzig, na Angel di Maria wa PSG, abakina ku mpande basatira izamu barimo Raheem Sterling wa Man City na Serge Gnabry wa Bayern, mu gihe abataha izamu ari Robert Lewandowski watsinze ibitego 15, ndetse na Haaland wa Borussia Dortmund yaviriyemo muri 1/8.

Ikipe ntiyavuzweho rumwe

Gusa mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru kuri iyi kipe, hari mawem u mazina yagarutsweho yagakwiye kutaburamo nka Neymar wa PSG, Aouar wa Lyon, Thiago Alcantra wa Bayern, Thomas Muller wa Bayern na myugariro Upamecano wa Leipzig

Ikipe ya 11 beza batangajwe na UEFA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka