UEFA Europa League: Manchester United yanyagiye As Roma, Arsenal itsindirwa muri Espagne

Ikipe ya Manchester United yatsinze ikipe ya As Roma ibitego bitandatu kuri bibiri mu gihe Arsenal yatsinzwe na Villarreal ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino ya 1/2 cy’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Bruno Fernandes ibumoso na Paul Pogba bishimira igitego cya Gatanu cya Manchester United
Bruno Fernandes ibumoso na Paul Pogba bishimira igitego cya Gatanu cya Manchester United

Ni imikino ibanza ya kimwe cya kabiri yabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 29 Mata 2021. Ikipe ya Manchester United yari yakiriye As Roma yo mu Butaliyani maze iyinyagira ibitego bitandatu kuri bibiri.

Manchester United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa cyenda, igitego cyatsinzwe na Bruno Fernandes ku mupira yahawe na Edinson Cavani. Nyuma y’iminota itandatu gusa, As Roma yishyuye kuri Penaliti, ikosa ryakoze na Paul Pogba maze Lorenzo Pellegrini ayinjiza neza. As Roma yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 34 gitsinzwe na Eden Dzeko ku mupira yahawe na Lorenzo Pellegrini maze igice cya mbere kirangira As Roma iyoboye n’ibitego bibiri kuri kimwe cya Manchester United.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Manchester United maze Cavani atsinda igitego cyo kunganya ku munota wa 48, ku mupira yahawe na Bruno Fernandes. Manchester united yakomeje kwiharira umukino ibona igitego cya Gatatu ku munota wa 64 cyatsinzwe na Edison Cavani, ku munota wa 71 Bruno Fernandes yatsinze igitego cya kane kuri Penaliti kikaba icya kabiri cye mu mukino.

Edinson Cavani yatsinze ibitego bibiri atanga n
Edinson Cavani yatsinze ibitego bibiri atanga n’imipira ibiri yavuyemo ibitego

Paul Pogba wakoresheje Penaliti yaje kwihoza amarira atsinda igitego ku munota wa 75 ku mupira yahawe na Bruno Fernandes maze Mason Greenwood asoza ibirori ku munota wa 86 Manchester united itahana impanba y’umukino wa nyuma.

Muri Espagne Villarreal itozwa na Unai Emery wahoze atoza Arsenal, yayeretse ubukuru ayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe. Villarreal ni yo yafunguye amazamu ku munota wa Gatanu igitego cyatsinzwe na Maunuel Trigueros, maze Raul Albiol atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 29 Arsenal, igice cya mbere kirangira Villarreal iyoboye n’ibitego bibiri ku busa bwa Arsenal.

Villarreal itozwa na Unai Emery wirukanwe muri Arsenal yakosoye Arsenal mu gice cya mbere
Villarreal itozwa na Unai Emery wirukanwe muri Arsenal yakosoye Arsenal mu gice cya mbere

Igice cya kabiri Arsenal yabonye ikarita itukura yahawe Daniel Ceballos wari wabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo. Nyuma yo kubona iyo karita Nicolas Pepe yatsinze igitego ku munota wa 73 kuri Penaliti. Villarreal yabonye ikarita itukura ku munota wa 80, yahawe Etienne Capoue maze amakipe yombi asoza umukino ari abakinnyi 10, umukino urangira Villarreal itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Arsenal.

Uko imikino yagenze kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mata 2021

- Manchester United 6-2 AS Roma
- Villarreal 2-1 Arsenal

Gahunda y’imikino ya 1/2 yo kwishyura izaba ku itariki ya 06 Gicurasi 2021

- Arsenal vs Villarreal
- As Roma vs Manchester United

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka