UEFA Europa League: Manchester United izacakirana na Villarreal ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Manchester United izakina na Villarreal ku mukino wa nyuma, ikaba ibigezeho nyuma yo gusezerera As Roma ku giteranyo cy’ibitego 8-5, mu gihe Villarreal yasezereye Arsenal ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Don Van de Beek yakoze cyane
Don Van de Beek yakoze cyane

Ni imikino ya 1/2 yo kwishyura yabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021. Ikipe ya As Roma yakiriye Manchester United iyitsinda ibitego bitatu kuri bibiri.

Manchester united yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 39, igitego cyabonetse ku mupira Edinson Cavani yari ahawe na Fred ari na cyo cyasoje igice cya Mbere. Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa As Roma maze Eden Dzeko ayitsindira igitego cyo kwishyura ku munota wa 57, nyuma y’iminota itatu Bryan Cristante yatsindiye As Roma.

Manchester united yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Edinson Cavani ku munota wa 68. As Roma yungukiye mu mpinduka za Manchester United maze ibotsa igitutu bituma Alex Telles yitsinda igitego, As Roma itahana intsinzi itagize icyo iyifasha. Imikino ibiri y’amakipe yombi yabonetsemo ibitego 13.

Eden Dzeko yatsinze igitego cyagaruye As Roma mu mukino
Eden Dzeko yatsinze igitego cyagaruye As Roma mu mukino

Mu mujyi wa Londre Arsenal yanganyije na Villarreal ubusa ku busa bituma isezererwa na Unai Emery wahoze ayitoza. Ku ruhande rwa Arsenal amahirwe yari ifite yo kuba yakina amarushanwa ategurwa na UEFA mu mwaka w’imikino wa 2021/2021 yarangiriye kuri Villarreal.

Umukino wa nyuma wa Europa League 2020/2021 uzaba tariki ya 26 Gicurasi 2021 kuri Stadion Energa Gdansk muri Polonye hagati ya Manchester United yo mu Bwongereza na Villarreal yo muri Esipanye.

Edinson Cavani wa Manchester United yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino
Edinson Cavani wa Manchester United yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino
Bati n
Bati n’ubwo dusezerewe ariko twabatsinze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka