UEFA Champions League: Tombola isize Bayern Munich izacakirana na Paris St-Germain muri 1/4

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) habereye umuhango wa Tombola ya 1/4 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi.

Ikipe ya Bayern Munich yegukanye igikombe cya UEFA Champions League cy’umwaka ushize wa 2020 itsinze Paris St-Germain igitego kimwe ku busa. Uyu mwaka aya makipe yombi azahurira mu mikino ya 1/4 nk’uko Tombola yabigaragaraje.

Indi mikino abantu bagarutseho izaba ikomeye ni izahuza Real Madrid yo muri Esipanye na Liverpool yo mu Bwongereza. Icyo abenshi bibuka ni imvune ya Mohammed Salah yagize ubwo yagonganaga na Sergio Ramos akaba na kapiteni wa Real Madrid ku mukino wa nyuma mu mwaka wa 2018, icyo gihe bikaza kurangira Real Madrid yegukanye igikombe, mu gihe benshi bahaga amahirwe Liverpool.

Uko Tombola ya 1/4 yagenze:

 Bayern Munich izahura na Paris St-Germain
 Manchester City izahura na Borussia Dortmund
 FC Porto izahura na Chelsea FC
 Real Madrid izahura na Liverpool

Benshi bahise bibuka Sergio Ramos wa Real Madrid avuna ukuboko Mohammed Salah wa Liverpool
Benshi bahise bibuka Sergio Ramos wa Real Madrid avuna ukuboko Mohammed Salah wa Liverpool

Uretse Tombola ya 1/4 hanatangajwe uko amakipe azahura muri 1/2. Ikipe izarokoka hagati ya FC Porto na Chelsea izahura n’izava hagati ya Real Madrid na Liverpool, mu gihe ikipe izava hagati Bayern Munich na Paris St-Germain izahura n’izakomeza hagati ya Manchester City na Borussia Dortmund.

Imikino ya mbere ya 1/4 izakinwa hagati ya tariki 06 na 07 Mata 2021 mu gihe imikino yo kwishyura izaba tariki ya 13 na 14 Mata 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Final ni iya chelsea na realmdrid

brown yanditse ku itariki ya: 24-03-2021  →  Musubize

Chelsea izahanyurana umucyo na Real izatambuka amahoro. Ubundi ntimubimbaze.

Kanani Bonaventure yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka