UEFA Champions League: Sergio Ramos na Lionel Messi bagiye guhangana na Real Madrid

Nyuma yuko hasheshwe tombola yari yabaye ku isaha ya saa saba kubera amakosa yabayemo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere i Nyon mu Busuwisi ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, hongeye kubera tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza yasize impinduka eshanu.

Lionel Messi na Sergio Ramos bahoze bahanganye ubu barimo gusenyera umugozi umwe
Lionel Messi na Sergio Ramos bahoze bahanganye ubu barimo gusenyera umugozi umwe

Muri tombola ya mbere habayemo ikosa ryo kuba ikipe ya Villa Real yatomboye Manchester United kandi zari ziri mu itsinda rimwe muri iyo mikino maze biba ngombwa ko hakorwa tombola ya kabiri yasize ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne ifite ibikombe 13 bya UEFA Champions League, ari na yo ifite ibikombe byinshi by’iryo rushanwa kugeza ubu, itomboye ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yakinnye umukino wa nyuma w’iri rushanwa ikahatsindirwa muri 2019-2020.

Aya makipe agiye guhura ku nshuro yayo ya gatandatu aho Real Madrid yatsinze imikino itatu itsindwamo umwe banganya umukino umwe, ni mu gihe kandi ikipe ya Paris Saint Germain ifite bamwe mu bakinnyi banyuze muri Real Madrid barimo umuzamu Keila Navas watwaranye iri rushanwa na Real Madrid.

Hari kandi myugariro Sergio Ramos wakiniye Real Madrid imyaka 16 akanayibera kapiteni barimo, Lionel Messi wakunze guhangana cyane na Sergio Ramos ubwo yabaga yahuye na Real Madrid we akinira FC Barcelone, kuko mu mikino 44 Lionel Messi yahuye na Real Madrid yayitsinze ibitego 26.

Manchester United yari yatomboye ikipe ya Paris saint Germain muri tombora yasheshwe, yatomboye ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne imaze gukina imikino ya nyuma y’iri rushaanwa inshuro ebyiri, gusa aya makipe yombi ni ubwa mbere agiye guhura muri iri rushanwa.

Icyakora Cristiano Ronaldo kuri ubu uri muri Manchester United we ubwe amaze gukina na Atletico imikino 35 akayitsinda ibitego 35, iyo mikino irimo 10 ya Champions League aho yayitsinzemo ibitego 7 wenyine.

Ikipe ya Bayern Munchen yo mu budage yasoje imkino y’amatsinda idatsinzwe iyoboye itsinda rya gatanu yari yatomboye ikipe ya Atletico Madrid muri tombora yasheshwe, yaje gutombora Salzburg yo muri Austria yabaye iya kabiri mu itsinda rya karindwi.

Liverpool yo mu gihugu cy’ubwongereza iri mu zihabwa amahirwe yari yatomboye Salzburg muri tombola yabanje, izasubira mu Butaliyani nyuma yo kuhanyura mu matsinda yanavuyemo idatsinzwe, ikazasubirayo ikina n’ikipe ya Inter Milan iheruka gutwara shampiyona y’U Butaliyani 2020-2021 yabaye iya kabiri.

Ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza yayoboye itsinda rya mbere muri tombola yasheshwe, yari yatomboye ikipe ya Villa Real ariko nyuma itombora Sporting Lisbon yo muri Portugal yabaye iya kabiri mu itsinda rya gatatu.

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza iheruka gutwara iki gikombe yatakaje umwanya wa mbere mu itsinda rya munani ku munota wa nyuma, yongeye gutombora ikipe ya Lille yabaye iya mbere mu itsinda rya karindwi.

Uko tombola yagenze muri rusange:

1. Salzburg v Bayern Munich

2. Sporting Lisbon v Manchester City

3. Benifica v Ajax Amsterdam

4. Chelsea v Lille

5. Atletico Madrid v Manchester United

6. Villa Real v Juventus

7. Inter Milan v Liverpool

8. Paris Saint-Germain v Real Madrid

Amakipe yabaye aya kabiri mu matsinda azakira imikino ibanza izaba hagati ya tariki 15 na 16 n’iya 22 na 23 Gashyantare 2022, mu gihe ayayoboye amatsinda azakira imikino yo kwishyura izaba hagati ya tariki 8 n’iya 9 na 15-16 Werurwe 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka