UEFA Champions League: Inter Milan igeze ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2022-2023 isezereye Milan AC basangiye Igihugu.

Ibi Inter Milan ibigezeho mu mukino wabereye kuri stade ya Giuseppe Meazza nyuma y’uko mu mukino wo kwishyura wa ½ yari yakiriyemo Milan AC basangiye umujyi ndetse na stade yayitsinze igitego 1-0 gisanga 2-0 yari yayitsinze mu mukino ubanza.

Wari umukino w'ishiraniro hagati y'amakipe asangiye Igihugu, Umujyi ndetse na Stade
Wari umukino w’ishiraniro hagati y’amakipe asangiye Igihugu, Umujyi ndetse na Stade

Ni umukino AC Milan yagiye gukina isabwa kwishyura ibitego 2-0 yatsinzwe mu mukino ubanza. Iyi AC Milan ni yo yatangiye neza umukino ishakisha ibi bitego aho nko ku munota wa 11 Brahim Diaz yabonye uburyo arebana n’izamu ariko ateye ishoti umunyezamu André Onana arawufata.

Ku munota wa 37 w’umukino Milan AC yongeye kubona uburyo bwari kuvamo igitego ubwo Rafael Leao utarakinnye umukino ubanza kubera imvune yamburaga umupira Matteo Darmian maze ageze imbere y’izamu umupira awuteye unyura ku ruhande rw’izamu intera ntoya. Inter Milan yari ifite ibitego bibiri yatsinze mu mukino ubanza na yo yageragezaga uburyo butandukanye aho ku munota wa 39 yabonye amahirwe akomeye ubwo Hakan Calhanoglu yateraga kufura umupira ukanyura ku mutwe wa Lautaro Martinez ugana mu izamu ariko usanga umunyezamu Mike Maignan ari maso awukuramo, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yakomeje gushakisha ibitego ariko amahirwe aba aya Inter Milan ku munota wa 74 ubwo Romelo Lukaku winjiye mu kibuga asimbuye Eden Dzeko ku munota wa 66 yahaga umupira Lautaro Martinez na we agatsinda igitego cya mbere cyuzuzaga ibitego bitatu mu mikino ibiri.

Lautaro Martinez yishimira igitego yatsinze
Lautaro Martinez yishimira igitego yatsinze

Lautaro Martinez ku munota wa 78 yongeye kugerageza uburyo atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Mike Maignan umupira awushyira muri koruneri. Iminota 90 y’umukino yarangiye Inter Milan itsinze igitego 1-0 isezerera Milan AC ku giteranyo cy’ibitego 3-0 mu mikino ibiri, Inter Milan igera ku mukino wa nyuma.

Yagiye kwishimira igitego hamwe n'abafana ba Inter
Yagiye kwishimira igitego hamwe n’abafana ba Inter

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2022-2023 uzakinwa tariki ya 10 Kamena 2023 ubere kuri sitade Ataturk Olympic mu mujyi wa Istanbul muri Turkey aho Inter Milan itegereje ikipe ikomeza hagati ya Manchester City na Real Madrid zikina umukino wo kwishyura ubera mu Bwongereza kuri uyu wa Gatatu, mu gihe umukino ubanza zanganyije 1-1.

Amwe mu mateka uyu mukino wasize kuri Inter Milan:

Ni inshuro ya gatandatu Inter Milan igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu mateka yayo aho iwuherukaho mu mwaka wa 2009-2010 ubwo yatozwaga na Jose Mourinho inatwara iki gikombe yari itwaye ku nshuro ya gatatu.

Umutoza wayo Simeon Inzaghi akoze amateka yo kuba umutoza wa gatatu w’Umutaliyani ugejeje ikipe yo mu Butaliyani ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Romelu Lukaku winjiye mu kibuga asimbuye ni we watanze umupira wavuye igitego
Romelu Lukaku winjiye mu kibuga asimbuye ni we watanze umupira wavuye igitego
Romelu Lukaku ahanganye na myugariro Fikayo Tomori
Romelu Lukaku ahanganye na myugariro Fikayo Tomori
Umunya-Cameroon André Onana yishimira kugera ku mukino wa nyuma kw'ikipe ye
Umunya-Cameroon André Onana yishimira kugera ku mukino wa nyuma kw’ikipe ye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza nibyiza mutugezaho amakuru meza pe mukomeze mutureyo murakoze

Assouman habumugisha yanditse ku itariki ya: 3-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka