UEFA Champions League: FC Barcelona na Bayern Munich zisanze mu itsinda rimwe

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2022 Istanbul muri Turkiya habereye tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda y’irushanwa rya UEFA Champions League 2022-2023 isiga Bayern Munich yisanze mu itsinda rimwe na FC Barcelona.

Uko tombola yose yagenze
Uko tombola yose yagenze

Ni tombola y’amatsinda yabaye nyuma y’uko ku wa Gatatu w’iki cyumweru harangiye imikino y’icyiciro cya nyuma yo gushaka itike yo kuyerekezamo. Iyi tombola yasize itsinda rya gatatu ari ryo tsinda rikomeye bakunda kwita iry’urupfu kuko rihuriyemo ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne na Bayern Munich yo mu Budage kongeraho Inter de Milan yo mu Butaliyani.

Ibi kandi bisobanuye ko rutahizamu mushya wa FC Barcelona Robert Lewandowski wavuye muri Bayern Munich azongera gukinira Allianz Arena imbere y’abafana b’iyi kipe yavuyemo mu mpeshyi y’uyu mwaka. Umukino waherukaga guhuza amakipe yombi muri iri rushanwa hari muri 1/4 ubwo Bayern Munich yatsindaga FC Barcelona ibitego 8-2 Lewandowski na we afitemo igitego.

Itsinda rya karindwi na ryo mu makipe ane(4) aririmo harimo ikipe ya Manchester City na Borussia Dortmund. Ibi na byo bisobanuye ko rutahizamu Braught Erling Halland na we waguzwe na Man City azasubira kuri sitade ya Signal Iduna Park ya Dortmund gukinira imbere y’abafana yahoze ashimisha. Itsinda rya nyuma ari ryo rya munani na ryo mu makipe arigize harimo ikipe ya PSG yo mu Bufaransa na Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyani.

Umunsi wa mbere w’imikino y’amatsinda uteganyijwe hagati ya tariki 6 na 7 Nzeri 2022 mu gihe umunsi wa kabiri uteganyijwe hagati ya tariki 16 na 17 Nzeri mu gihe kandi umukino wa nyuma uzaba tariki 10 Kamena 2023 Istanbul muri Turkiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka