UEFA Champions League: Chelsea yasezereye Atletico Madrid, Bayern Munich ikomeza muri 1/4

Chelase na Bayern Munich zujuje umubare w’amakipe umunani yageze mu mikino ya 1/4 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi.

Robert Lewandowiski yatsindiye Bayern Munich igitego cya mbere
Robert Lewandowiski yatsindiye Bayern Munich igitego cya mbere

Imikino ibiri yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021 mu bihugu bitandukanye. Kuri Sidate ya Stamford Bridge,ikipe ya Chelsea yasezereye Atletico Madrid nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri ku busa.

Ibitego bya Chelsea byatsinzwe na Hakim Ziyech ku munota wa 34, igitego cya Kabiri cyabonetse Ku munota wa kane w’inyongera ku minota 90 y’umukino, maze Chelsea itambuka yemye nyuma yo gutsinda ibitego bitatu mu mikino ibiri yombi.

Ikipe ya Bayern Munich yasezereye Lazio Rome yo mu Butaliyani nyuma yo kuyitsinda ibitego bitandatu kuri bibiri mu mikino ibiri.

Emerson yatsindiye Chelsea FC igitego cya Kabiri cyashimangiye intsinzi ndetse no gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho
Emerson yatsindiye Chelsea FC igitego cya Kabiri cyashimangiye intsinzi ndetse no gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho

Mu mukino wo ku wa Gatatu Bayern yatsinze Lazio Rome ibitego bibiri kuri kimwe . Ibitego bya Robert Lewandowiski kuri Penaliti ndetse n’igitego cya Eric Maxim Choupo- Moting ku munota wa 73. Lazio Rome yatsindiwe na Macro Parole ku munota wa 82.

Amakipe umunani agomba gutomborana muri 1/4 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 isaa saba z’amanywa ku cyicaro cya FIFA kiri mu Busuwisi.

Ayo makipe ni Liverpool, Manchester City na Chelsea zo mu Bwongereza, Real Madrid yo muri Esipanye, Paris St Germain yo mu Bufaransa, Bayern Munich na Borusia Dortmund zo mu Budage na FC Porto yo muri Portugal.

Ibyishimo by
Ibyishimo by’igitego biraryoha ,abakinnyi ba Chelsea FC mu kanyamuneza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka