Udushya dutatu Rayon Sport yagaragaje mu mezi atatu ashize

Hari benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru usanga bafana ikipe runaka, ariko ntibibuke gukurikira amategeko agenga amarushanwa iyo kipe yitabira.

Abafana ba Rayons Sport bemeza ko ikipe yabo ari ikipe y'udushya twinshi
Abafana ba Rayons Sport bemeza ko ikipe yabo ari ikipe y’udushya twinshi

Benshi muri abo biganjemo abafana ba Rayons Sport, baremeza ko mu mezi atatu ashize ikipe yabo yagaragaje udushya dutuma bahamya ko izahora ku mitima yabo uko byagenda kose.

Abo bafana bahurira ku dushya dukurikira.

1. Rayons Sport ngo ni yo Kipe yanganyije mu marushanwa igatombora igikombe

Bakame atombora nyuma yo kunganya na APR FC mu irushanwa ryitiriwe Agaciro
Bakame atombora nyuma yo kunganya na APR FC mu irushanwa ryitiriwe Agaciro

Mu marushanwa yitiriwe Ikigega Agaciro, yari agamije gukangurira Abanyarwanda uruhare mu kwiyubakira Igihugu, Rayons Sport yasoje aya marushanwa inganya na APR FC, biba ngombwa ko kumenya ikipe itwara iki gikombe bikemurwa na Tombora.

Rayons Sport yatomboye neza ihita yegukana iki gikombe, iba ikoze agashya ko kwegukana igikombe kuri Tombora.

Iki gikombe cyanezeje cyane abafana ba Rayons, kinatangaza cyane benshi batazi ko ariko amategeko y’irushanwa yabiteganyaga ku makipe asoje anganya, ndetse abafana ba APR FC bo batashye biha akanyabugabo bavuga ko bigayitse kubona ikipe itwara igikombe kuri Tombora.

Min Uwacu Julienne ashyikiriza Rayons Sport igikombe kitiriwe Agaciro nyuma ya Tombora
Min Uwacu Julienne ashyikiriza Rayons Sport igikombe kitiriwe Agaciro nyuma ya Tombora

2. Rayons Sport ngo ni yo kipe itsindwa igatwara igikombe

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’intwari wahuje ikipe ya Rayons Sport n’ikipe ya APR kuri uyu wa 1 Gashyantare 2018, warangiye APR FC itsinze ibitego 2 kuri 1 cya Rayons Sport.

Benshi mu bafana batakurikiye amabwiriza yagengaga aya marushanwa batunguwe no kubona Rayons Sport itwara igikombe cy’Intwari kandi imaze gutsindwa umukino wa Nyuma.

Umwe mu bafana ba Rayons yagize ati” Nubwo ntamenye impamvu ari twe bahaye igikombe kandi dutsinzwe, aka ni agashya ikipe yanjye ikoze ndanezerewe bidasubirwaho”.

Muri aya marushanwa Rayons Sport yayasoje inganya amanota 4 na APR FC, ariko iyirusha ibitego 2 yari izigamye bituma yegukana umwanya wa mbere yegukana igikombe ityo, nubwo yari imaze gutsindwa.

Iki gikombe Rayons Sport yacyegukanye nyuma yo gutsindwa ibitego 2 kuri 1
Iki gikombe Rayons Sport yacyegukanye nyuma yo gutsindwa ibitego 2 kuri 1

3. Haba habona cyangwa mu mwijima ngo Rayons Sport itwara igikombe

Mu irushanwa ry’igikombe gisumba ibindi (Super Cup) ryo mu mwaka w’imikino wa 2017 ryatangiriye i Rubavu rigasoreza i Kigali, ikipe ya Rayons Sport na bwo yatwaye igikombe APR FC.

Undi mufana wa Rayons Sport agira ati” Uyu mukino watangiriye mu Karere ka Rubavu ubangamirwa n’amatara yazimaga uko APR FC itsinzwe igitego. Bimaze kuba bibiri ku munota wa 63, amatara yarazimye burundu umupira usubikwa Rayons Sport ifite ibitego bibiri ku busa.”

Rayons Sport yatsinze ibitego bibiri i Rubavu ibangamirwa n'Umwijima
Rayons Sport yatsinze ibitego bibiri i Rubavu ibangamirwa n’Umwijima

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nyuma yo kuganira n’impande zombi, ryaje kwanzura ko uyu mukino usubirwamo ari ku manywa, ugakinirwa kuri Stade Regional i Nyamirambo, kandi ugahera aho wari ugeze i Rubavu.

Uyu mukino waje gusoza nta gihindutse Rayons Sport yegukana igikombe gisumba ibindi itsinze APR FC ibitego bibiri ku busa.

Abafana ba Rayons, bemeza ko aka ari akandi gashya k’ikipe yabo aho bavuga ko ari yo kipe yatangiriye umukino mu Ntara ikawusoreza mu yindi, igatsinda mu mwijima ndetse no mu rumuri igatsinda ikegukana igikombe.

Umukino wakomereje i Kigali Rayons Sport iranga itwara iki gikombe
Umukino wakomereje i Kigali Rayons Sport iranga itwara iki gikombe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

REYONSPORT OYEEE EQIPEDUKUNDA TUGOMBAGUTWARA IGIKOMBE UYUMWAKA WA 2021 2022

ZIGIRI NSHUTI yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Rayon sport impamvu igira utwo mwise udushya twinshi ni uko iyo kipe ifite abakunzi benshi bityo baba bashaka kuyimenyaho byinshi namwe abanditsi muyishakashakaho byinshi kubwinyungu zanyu

Gaston yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

songa mbere rayonsport yacu

DAVID yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

rayonsport nzakugwa inyuma coz ilove you too much

DAVID yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

Gikundiro tuzakugwa inyuma pe!

rwaka yanditse ku itariki ya: 21-09-2018  →  Musubize

udushyanitwishi ninayo yatakishije umuzamu as de kgl

bimeos yanditse ku itariki ya: 5-02-2018  →  Musubize

Oyeeeeeeeeee Rayon Yanjye tuzabitwara aho ariho hose uko byamera kose ubundi twibyinire instinzi kuko nicyo kiba cyatuzinduye !!!!!!!

Yvan yanditse ku itariki ya: 3-02-2018  →  Musubize

Équipe yacu Rayon sport Nta gikombe gikinirwa mu Rwanda kizongera kuyicika andi makipe azihangane!

Alias yanditse ku itariki ya: 3-02-2018  →  Musubize

Rayon sport oyeeee!

steven yanditse ku itariki ya: 3-02-2018  →  Musubize

Rayon sport Nta gikombe gikinirwa mu Rwanda izahitaho,ibyo batwaye niba batarazigamye bizabagora!

steven yanditse ku itariki ya: 3-02-2018  →  Musubize

Bajye babanza bamenye amategeko agenga irushanwa babone kwijujuta nta mpamvu!!! Baguze ba Rutahizamu batsinda ibitego byinshi se nabo bakajya bagitwara batsinzwe!!!

Gasongo yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

NTA BYO KWANDIKA UFITE?

kayonga yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka