#UCL2024-25: Irushanwa rivuguruye, ubwiyongere bw’amakipe, tombola mu isura nshya n’imikino ikomeye
Kuri uyu wa Kane, mu gihugu cy’u Bufaransa habereye tombola y’imikino ya UEFA Champions League 2024/2025, ivuguruye igiye kujya ikinwa n’amakipe 36, hatagaragaramo amatsinda ndetse n’imikino yitwaga iyo kwishyura mu cyiciro kibanze.
Ni tombola yakozwe mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa, kuko kuri iyi nshuro izakinwa hadakoreshejwe amatsinda ahubwo, ku ikubitiro hazakoreshwa uburyo busa nka shampiyona (League Phase) aho buri kipe izajya ikina n’amakipe umunani atandukanye igasohoka imikino ine ikanakira indi ine, bivuze ko uburyo bwo gukina imikino yitwaga iyo kwishyura bwavuyeho muri iki cyiciro kibanze.
Nyuma y’uko amakipe abaye 36 buri kipe igomba gukina imikino umunani muri iyi tombola hakoreshejwe uburyo busanzwe bw’udupira twazamurwaga na Gianluigui Buffon, wahoze ari umunyezamu wa Juventus wazamuraga ikipe imwe bitewe n’agakangara, gusa mu kumenya amakipe umunani izakina nayo hitabazwa mudasobwa aho Cristiano Ronaldo yakandaga hakamenyekana ayo makipe n’aho imikino izabera (Mu rugo cyangwa hanze).
Haherewe ku makipe meza yari mu gakangara ka mbere ahagaragayemo imikino ikomeye irimo uzahuza Liverpool na Real Madrid, Man City na PSG, FC Barcelona na Bayern Munich, Bayern Munich na PSG, Liverpool na Milan AC.
Mu dukangara tune buri kipe yagombaga gukuramo amakipe abiri aho bitari byemewe ko amakipe yo mu gihugu kimwe yahura gusa bikemerwa ko ikipe imwe yatombora amakipe atarenze abiri yo mu gihugu kimwe.
Ni iki gishya mu mikino?
Imikino yavuye ku 125 mu irushanwa ryose mu mwaka umwe w’imikino igera ku 189. Ubusanzwe ikipe yakinaga imikino itandatu ariko ikayikina n’amakipe atatu gusa, ikakira itatu mu rugo ikanasura indi itatu ariko ku makipe amwe.
Kuri iyi nshuro ikitwa imikino yo kwishyura cyavuyeho ahubwo ikipe izajya yakira imikino ine y’amakipe atandukanye inasohoke ine ku makipe ane atandukanye, nta kipe zizajya zihura inshuro irenze imwe mu cyiciro kimwe. Kugira ngo ikipe itware igikombe izajya iba yakinnye imikino 17 ugereranyije na 13 yari isanzweho.
Amakipe azakomeza gute?
Amategeko avuga ko nyuma y’uko buri kipe ikinnye imikino umunani mu cyiciro cya mbere hazajya habarwa amanota, aha hazajya hakorwa urutonde kuva ku ikipe ya mbere kugeza ku ya 36.
Nyuma y’iyi mikino amakipe umunani ya mbere afite amanota meza (kuva ku ya mbere kugeza ku ya munani) azajya ahita ajya mu mikino yo gukuranwamo (1/8) nkuko bisanzwe.
Kuva ku ikipe ya cyenda kugeza ku ya 24, ayo makipe 16 azajya ahura ubwayo mu mikino ya kamarampaka yishakemo andi umunani azasanga yayandi yabaye aya mbere meza muri 1/8. Kuva ku ikipe ya 25 kugeza ku ya 36 ayo makipe azajya ahita asezererwa.
Biteganyijwe ko umunsi wa mbere wa UEFA Champions League 2024-2025 uzakinwa hagati ya tariki 17-19 Nzeri 2024 naho umunsi wa nyuma wa munani uzakinwe tariki 29 Mutarama 2025 hakinwa imikino yose umunsi umwe ku isaha imwe. Gahunda yose y’uko imikino izakinwa umunsi n’amasaha izashyirwa hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki 31 Kanama 2024.
Gahunda yose y’imikino ya UEFA Champions League 2024-2025 ivuguruye:
Kamarampaka kuva ku ikipe ya 9-24:
11/12 & 18/19 Gashyantare 2025
1/8 cy’irangiza:
Tariki 4/5 & 11/12 Werurwe 2025
1/4 cy’irangiza :
Tariki 8/9 & 15/16 Mata 2025
1/2 cy’irangiza:
Tariki 29/30 Mata & 6/7 Gicurasi 2025
Umukino wa nyuma uzerekana ikipe izatwara iki gikombe gipima uburebure bwa santimetero 73,5 n’uburemere bw’ibiro 7,5 uzakinirwa kuri stade ya Fußball Arena München yakira abantu ibihumbi 67,000 mu gihugu cy’u Budage tariki 31 Gicurasi 2025.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kabisa ububuryo bwa phase ndabona aribwo bwiza kurusha biryani byamatsinda
Kabisa ububuryo bwa phase ndabona aribwo bwiza kurusha biryani byamatsinda
Kabisa ububuryo bwa phase ndabona aribwo bwiza kurusha biryani byamatsinda