Wari umukino wo kwishyura wa 1/2 wakinwaga mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’ubanza wakinwe tariki 1 Gicurasi 2024 aho Dortmund iwayo yahatsindiye PSG igitego 1-0. Ni umukino PSG yakozemo ibishoboka byose ngo ibe yakwishyura igitego yatsindiwe mu Budage ariko Borussia Dortmund iyibera ibamba.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Byari mu nyungu za Borussia Dortmund ariko noneho ku munota wa 49 ijya mu nyungu birushijeho ubwo yabonaga igitego cyatsinzwe ku mutwe na myugariro Mats Hummels, bituma Borussia Dortmund igira ibitego bibiri mu mikino ibiri.
Iminota 41 yari isigaye ndetse n’inyongera kuri PSG wari umusozi wo kurira kuko yasabwaga gutsinda ibitego bibiri kugira ngo nibura banganye babe bajya mu minota y’inyongera ariko nubwo mu mukino wose bagerageje amashoti 30 yarimo atanu agana mu izamu, umukino warangiye Borussia Dortmund yagerageje amashoti arindwi yarimo atatu agana mu izamu ari yo itahanye intsinzi y’igitego 1-0, igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 2-0.
Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Wembley mu Bwongereza tariki 1 Kamena 2024 izakina n’ikipe ikomeza hagati ya Real Madrid yakira Bayern Munich kuri uyu wa Gatatu saa tatu z’ijoro mu gihe umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganya 2-2.
Ni inshuro ya gatatu Borussia Dortmund igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League aho yaherukaga mu 2013 ubwo yatsindwaga na Bayern Munich ibitego 2-1 naho mu 1997 ikaba yaratwaye igikombe itsinze Juventus ibitego 3-1.
Inkuru bijyanye:
#UCL:Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma isezereye Bayern Munich (Amafoto)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|