Ubuzima butangaje bw’umunyezamu Emiliano Martinez uri mu bahesheje Argentine igikombe cy’Isi

Emiliano Martinez, umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Argentine mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2022 yabereye muri Qatar, ubu ni umwe mu bafatwa nk’intwari z’iyo kipe zayihesheje igikombe.

Emiliano Martinez
Emiliano Martinez

N’ubwo Emiliano Martinez ari umukinnyi uzwi kandi ukunzwe n’abakunda umupira w’amaguru batari bakeya kubera ubuhanga bwe mu bijyanye no kurinda izamu mu makipe yakiniye, harimo Aston Villa yo mu Bwongereza, ni umukinnyi wazamutse ariko yarakomokaga mu muryango ukennye.

Mu mateka macyeya ye, afite izina ry’irihimbano rya ‘Martininho’, ariko ubundi amazina ye nyayo ni Damian Emiliano Martinez Romero akaba yaravutse ku itariki 2 Nzeri 1992. Nyina yitwa Susana naho Se akitwa Alberto. Yavukiye mu Mujyi wa Mar del Plata, mu Ntara ya Buenos Aires muri Argentine.

Emiliano Martinez afite umuvandimwe (mukuru we) witwa Alejandro, uvuga ko ari umufana ukomeye wa Martinez, ariko we yikundira iby’amamodoka n’amasiganwa yayo.

Uwo munyezamu ubu uzwi ku rwego mpuzamahanga, avuga ko atagize ubuzima bushimishije mu bwana bwe, kuko yakuze atabona iby’ibanze umwana akenera kuko yari afite ababyeyi bakennye, ku buryo ngo hari ubwo yabonye Se arira nijoro mu gicuku, kubera ko byamunaniye kwishyura ibintu bimwe na bimwe harimo ubukode bw’inzu no kubona ibyo kurya bihagije ku muryango we. Avuga ko hari n’ubwo yabonye nyina ashonje ariko adashobora kurya kugira ngo abana be barye.

Martinez agize imyaka 16 y’amavuko, inzozi ze zo kuba umukinnyi mwiza zari zatangiye kugira icyerekezo, kuko yari yaratangiye gukina mu Ikipe y’igihugu ya Argentine y’abatarengeje imyaka 17. Aho akaba ari ho yabonewe n’Ikipe ya Arsenal nk’umukinnyi ushoboye iramugura.

Ababyeyi ba Martinez, Susana na Alberto bakomeje gushyigikirana mu bukene n’igihe ibintu byari bimaze kuboneka, kandi bashyigikira umuhungu wabo muri byose, ku buryo bashoboraga gukora icyo ari cyo cyose, kugira ngo agere ku iterambere yifuza mu mupira w’amaguru.

Emiliano Martinezya shakanye n’umugore we Mandinha Martinez mu 2017, ubu bakaba bafitanye abana babiri, harimo imfura ye y’umuhungu witwa Santi Emiliano Martinez (wavutse mu 2018) n’umukobwa witwa Ava wautse mu 2020.

Muri rusange, Martinez ngo ni umuntu ukunze kurangwa n’umutuzo, ariko akajya mu bikorwa by’imyidagaduro cyane, akaba umuhanga mu bijyanye no kugenzura amarangamutima ye, ariko kandi akaba umuntu ufungutse cyane utajya wanga gutanga amakuru amwerekeyeho nubwo yaba ay’ubuzima bwite.

Mu bindi akunda, nk’uko byatangajwe ku rubuga ‘Lifebogger.com’, harimo kureba filimi, gukora ingendo, gukurikirana imikino yo gusiganwa (jeux de course),umukino wa Tenisi yo ku meza ( tennis de table),n’ibindi bimufasha kwishimisha mu gihe ari hanze y’ikibuga. Nubwo yavutse asanga ababyeyi be bari mu buzima bugoye bw’ubukene, ariko ubu ari mu bazamu bafite amafaranga menshi bahembwa neza kandi bakunzwe yaba aho akomoka muri Argentine n’ahandi.

Tariki 18 Ukuboza 2022, ku mukino wa nyuma wahuje Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa n’iya Argentine, Emiliano Martinez yafashije ikipe ye ya Argentine kwigukana intsinzi kuko hari ibitego by’u Bufaransa yaburijemo.

Ni umukino uteri woroshye, aho iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye ari ibitego 2-2 ku makipe yombi, nyuma mu minota 30 y’inyongera na none buri kipe ikabona igitego (1-1), umukino usanzwe urangira ari 3-3.

Nyuma y’uko umukino urangiye ari 3-3 hakurikiyeho gutera za Penaliti, aho ari ho Martinez yagaragarije ubuhanga bwe mu kazi ke nk’umuzamu kuko muri Penaliti zatewe n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, harimo imwe yafashe, indi ikibita ku mutambiko w’izamu, mu gihe Ikipe y’igihugu ya Argentine yo nta Penaliti n’imwe yahushije, birangira ari ibitego 4 bya Argentine kuri 2 by’u Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muratubesha umutu yakiriye mu buzima bubi nuko areshya ntibibaho, ko atagwingiye nkabandi rubona.

rugaju yanditse ku itariki ya: 25-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka